Ibintu 5 byagufasha kuganiriza abana iby’imyororokere

Yanditswe: 22-04-2016

Abana bakeneye kuganirizwa n’ababyeyi ku buzima bw’imyororokere kugirango nahura n’ikibazo azumve yisanzuye kubiwira ababyeyi.Dore ibintu 5 byagufasha kuganiriza umwana:

Imyaka yo kubibabwira : watangira kubimuganiriza afite imyaka 8 cyangwa 9. Iyo utinze umwana akagera mu myaka irenga icum intago aba acyikumvira neza.

Uko ubitangira :
Igihe abikubajije cyangwa ukifashisha ikintu runaka cyateye amatsiko y’umwana. Urugero :, igihe abonye umuntu wabyaye mu muryango, igihe abonye kotegisi(cotex) akakubaza ibyo aribyo.

Ibyo uvuga : Iyo ugitangira ubabwirai bintu bike. Urugero :guhuza ibitsina bishobora gutuma umukobwa atwara inda , kandi Ubundi byagenewe abantu bashyingiranywe. Ibindi ukagenda ubibwira uko bakubaza ibibazo

Inshuro muganira: wamaze gutangira ikiganiro bwa mbere shakisha uko muzajya mubivuga kenshi gashoboka, abana baba bafit eamatsiko menshi, kandi ntutegereze ko ari umwana ubitangira buri gihe.

Ibyo ubabwira:
-  Bwira abana ko ari byiza ko bategereza kugeza bubatse ingo zabo, irinde kubatera ubwoba cyane ubabwira ko imibonano mpuzabitsina ari mibi ahubwo ubakangurire ko iba myiza iyo ikozwe mu gihe cyayo.
-  Nyuzamo umubwire ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina akiri muto,ariko utinde kubyiza byo kuyikora yarakuze .Iyo yumva ibyiza byo gutegereza nibwo yiyemeza gutegereza. kumutera ubwoba ntago bikora kuko akenshi abana bari mu bugimbi ntago batekereza cyane kukintu kibi cyababaho.
-  Babwire kandi ibindi, ibyemewe n’ibitemewe usibye imibonano mpuzabitsinanyirizinababebabizineza. Urugero : gusuhazanya ni byiza, guhanaimisaya ni byiza, gusomanakumunwa ni bibi,gusuraumusore/inkumiuriwenyinecyangwawihishe ni bibi, kureba amashusho y’urukozasoni ni bibi . Nutabibabwira bazakora ibyo bagenzi babo bakora.
-  Babwire no kubijyanye n’imyambarire ,kuko hari n’imyitwarire ijyana n’ubuzima bw’imyibarukire.
-  Babwire kandi n’ibijyanye n’ imvugo, hari imvugon yandagazi hari n’imvugo yiyubashye bamenye itandukaniro kandi bamenye n’imvugo bagomba gukoresha.
Ibi byose uzabigeraho ari uko wahaye abana umwanya wo kuganira uhagije. Bazagera aho kandi bakubaze niba wowe warategereje kugeza ushatse uzababwize ukuri, niba warabishoboye ubabwire icyabigushoboje, niba byarakunaniye ubabwire aho byakunaniriye n’ingaruka wahuye nazo ubabwire ko udashaka ko nabo bahura nazo. Ibi biganiro kandi ni byiza ko bikorwa n’ababyeyi bombi, se na nyina w’abana bafatanije.

Agasaro.com
Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo twandikire kuri 0787600113

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.