Abagore 4 bakomeye bazitabira inama yaWEF mu Rwanda

Yanditswe: 20-04-2016

U Rwanda ruri kwitegura inama mpuzamahanga ku bukungu bwa Afrika, iyo nama ikaba izatabirwa n’abantu bakomeye ku isi batandukanye barimo impuguke mu by’ubukungu, abakire ba mbere muri Afrika, abayobozi b’ibihugu n’abandi. Muri abo bantu bo mu nzego zitandukanye hazaba harimo umubare utari muto w’abagore.

Dore bamwe mu bagore bakomeye bazitabira iyi nama :

Graça Machel
Graca Machel uzwiho guhirimbanira uburenganzira bw’abagore n’abana no kuba yarashatswe n’abagabo babiri b’abaprezida aribo Nelson Mandela na Samora Machel wari Prezida wa Mozambique, ari mu bazitabira iyi nama akazaba ari mu bayobozi bakuru. Graca kuri ubu afite umuryango yashize wita ku iterambere ry’abaturage.

Dr. Nkosazana Dlamini-Zuma
Nkosazana Dlamini Zuma umuyobozi wa komisiyo y’umuryango y’ubumwe bwa Afika nawe ari mu bagore bakomeye bazitabira iyi nama iziga ku bukungu bwa Afrika igiye kubera mu Rwanda.

Ngozi Okonjo-Iweala
Ngozi no impuguke mu by’ubukungu na Politiki akaba yarabaye ministry w’imari mu kihugu cye cya Nijeriya, yakoze muri banki y’isi n’indi mirimo itandukanye yatumye agira inararibonye mu by’ubukungu bw’isi, by’umwihariko muri Afrika.

Cherie Blair
Cherie Blair, umufasha wa Tony Blair wahoze ari ministiri w’intebe w’Ubwongereza nawe ari mu bateganijwe kuzitabira iyi nama iziga ku bukungu bwa Afrika.

Iyi nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bwa Afrika igiye kuba ku nshuro ya 26, izaba kuva ku itariki ya 11-13 Gicurasi 2016, mu bantu bakomeye bazitabira iyi nama harimo n’abagore bo mu nzego zitandukanye bitezweho kuzatanga ibitekerezo byabo muri iyi nama izasuzuma uburyo ibihugu bya Afurika byakoresha ikoranabuhanga mu gutunganya umutungo ubibonekamo, insanganyamatsiko ikaba igira iti “Guhuza umutungo wa Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho (Connecting Africa’s Resources through Digital Transformation).”

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe