Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Uburyo wahumuza neza amavuta y’inka ukayisiga

Uburyo wahumuza neza amavuta y’inka ukayisiga

Yanditswe kuwa 21-04-2016 Saa 02 : 55

Amavuta y’inka ( ikimuri) ni amavuta meza ku ruhu ndetse n’abantu benshi barayakunda ariko ugasanga batinya kuyisiga kuko abahumurira nabi cyangwa se akaba yabangamira umuntu mwegeranye mu gihe adakunda impumuro yayo. Iyo rero ushaka ko ya mpumuro yayo ivamo hari uburyo bworoshye bwabigufashamo.

Consolata Kanyange, umukecuru w’imyaka 72 aratubwira uburyo inkumi zo hambere zakoreshaga mu gutunganya ikimuri cyo kwisiga.

Banza ushake amavuta y’inka:

Hari uburyo bubiri ushobora gushakamo amavuta y’inka aribwo: gucunda amata y’ikivugo cyangwa se ukabika urukoko ruza hejuru igihe utetse amata rwazaba rwinshi ukarucunda.

Uko wabona amavuta y’inka ucunze amata y’ikivuguto: ufata amata y’inshyushyu menshi bitewe n’amavuta ushaka ukajya uyabuganiriza mu gisabo akavuriramo ( akaba ikivuguto), waba utagifite ugakoresha ijerekani ariko ntabwo ibikora beza nk’igisabo

Amata abuganijwe mu gisabo cyangwa mu ijerikani amara iminsi itatu utegereje ko avura. Iyo amaze kuvura urayacunda akazana amavuta, iyo amavuta amaze kwitandukanya n’amata, wumva amata yabaye amacunda( yoroshye yabaye nk’amazi)

Iyo urangije gucunda ushyira ibishishwa by’ibigori bisukuye neza cyangwa ikirere cy’ingabo mu mu munwa w’igisabo cyangwa akajerikani kugirango usuke amata mu byansi cyangwa mu bikombe, amavuta agasira mu gisabo cyangwa mu kajerikani. Amavuta uyakuramo ukayashyira mu kintu gisukuye wateganyije.

Kubona amavuta ubitse urukoko: Uko uteka amata buri munsi hari urukoko ruza hejuru. Ufata urwo rukoko ukarukuzaho ikanya warangiza ukarushyira mu gasorori keza gafite isuku. Buri uko utetse amata ukuraho urukoko ugashyira kuri rwa rundi wabitse rukazagwira.

Uko amavuta y’inka uyakuramo ya mpumuro yayo:
Iyo ushaka amavuta yo kwisiga adafite ya mpumuro y’amavuta y’inka rero, ufata utwatsi bita umwenya( menthe) ukadusekura ukabitekana n’amavuta, amavuta akayenga. Utwo twatsi watubona mu masoko manini aho bacuruza imboga, agafungo kagura (frw 400)

Iyo amavuta amaze kuyenga yahiye neza uyashyira na none mu gikoresho gifite isuku akaza guhora akongera agafata ukajya uyisiga nta kibazo

Igihe udashaka ko amavuta yawe azamo utwatsi tw’umwenya, ufata agashami k’umwenya ukakanaga mu mavuta yamaze kuyenga kakamaramo nk’iminota itatu noneho ukongera ukagakuramo amavuta akiri ku ziko akaza gufata nyuma afite impumuro y’umwenya ariko utawubonamo.

JPEG - 48.6 kb
utubabi tw’umwenya ( menthe)

Mukecuru Kanyanye avuga ko hari n’abakoresha utubabi twa persil mu guhumuza neza ikimuri cyo kwisiga ariko ko abyumvana ababikora we atigeze agerageza ubu buryo
Aya mavuta ushobora kuyasiga abana bato aba meza cyangwa se ukayisiga nawe ubwawe kuko atuma uruhu rugira itoto no ku bantu bakuru.

Gracieuse Uwadata

Forum posts

  • Murakoze cyane ku bufasha muduhaye,ndayakunda atuma umuntu agira umubiri mwiza kdi unoze ariko nari narabuze uko nabigenza ngo nyisiga ntawe mbangamiye.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.