Uburyo bwo kuryoshya ibihumyo

Yanditswe: 19-04-2016

Ibihumyo ni ifunguro rifitiye umubiri w’umuntu umumaro ariko usanga abantu benshi batabikunda kandi nyamara iyo biteguwe neza biryoha. Dore uburyo waryoshya ibihumyo kurusha uko wari usanzwe ubitegura cyangwa se niba utabikundaga ukabikunda.

Ibikoresho

  • Ibihumyo garama 200
  • Poivrons 2
  • Agashami ka teyi
  • Umunyu na poivre
  • Inyanya 4
  • Igitunguru 1
  • Twa persil duke
  • Amavuta
  • Umutobe wo mu ndimu 1

Uko bikorwa

  1. Shyira amavuta ku isafuriya ushyiremo igitunguru na poivrons
  2. Ongeramo inyanya
  3. Shyiramo ibihumyo uvange ubireke iminota 10
  4. Sukamo umutobe w’indimu ubireke ku muriro muke
  5. shyiramo teyi wongere ubireke ku ziko kugeza mazi yose akamyemo
  6. Katiraho persil hejuru umaze kubigabura

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe