Uburyo wafasha ingimbi n’umwangavu kushishikarira ahazaza

Yanditswe: 18-04-2016

Ababyeyi bavuga ko mu gihe umwana ageze mu bugimbi cyangwa se mu bwangavu aribwo aba aruhije kumurera cyane ariko na none ugasanga aribwo akora amahitamo ye y’ubuzima rimwe na rimwe ugasanga atumvikana n’ababyeyi kuko hari ubwo ibyo ababyeyi bamwifuzaho we aba atabikozwa. Nyamara nubwo bitoroshye ariko birashoboka ko watera umwana wawe umwete agashishikarira kwita ku hazaza he.

Mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu ababyeyi bamwe baba bahangayikiye abana babo kuko se bamwe babona batitaye ku masomo yabo n’ibindi ababyeyi baba babona ko ari impfundo ry’iterambere mu bana babo.

Ushobora kuba ushaka ko umwana wawe ajya kwiga muri kamuniza ariko akaba atabikozwa ku buryo ubona adatekereza ku buzima bw’ahazaza ngo yumve ashishikariye kugira icyo yakora kijyanye no kumutegurira ahazaza. waramwiginze, ukoresha uko ushoboye kose ariko we ahora asa n’uwisinziriye.

Niba warakoresheje uko ushoboye ukundisha umwana wawe kwiga cyangwa se gukora ikindi kintu ubona cy’ingenzi mu buzima bwe bw’ahazaza, ariko ukabona umwana we ntacyo ahazaza hamubwiye, birababaje ariko hari icyo wakora.

Ukuri kwabyo nuko udashobora gukundisha umuntu kwita ku bintu ngo bishoboke. Bishoboka no kuba ari ikintu ubona ko ari ingenzi kuri we ariko nta magambo meza abaho uzamubwiza ngo bikunde nkuko wowe uba ubitekereza.

Gusa na none hari icyo wakora :

Hagarika intambara yo kumvisha umwana wawe ko agomba guha agaciro ibintu runaka nkuko ubyifuza. Ahubwo ukoreshe uburyo bworoshye bwo guhera ku byo umwana wawe aha agaciro nubwo ubona ko ntahazaza byazamuzanira, ubinyuzemo umukundisha ibyo adaha agaciro.

Dufatiye ku rugero rwa wa mwana w’ingimbi cyangwa se umwangavu udashaka kwiga ngo arangize amashuri yisumbuye cyangwa se kaminuza mubwire uti : “ Ndabizi ko kugeza izi saha udashishikajwe no kwiga. Ibyo nta kibazo rwose. Ariko ugomba kumenya ko gusoza amasomo yawe bidufitiye umumaro twese. Kugirango kwiga rero bizakutugirire umumaro ugomba kwiga ubishyizeho umwete buri gihe uko wimutse ukajya mu wundi mwaka uzajya ujya muri concerts zose wifuza mu biruhuko ( icyo gihe ukoresheje konseri kuko aricyo kintu akunda wenda kinamubuza kwiga)"

Niba umwana waramweretse ibyiza byo kwita ku hazaza he ukabona ntacyo bimuhinduyeho mujyane gahoro noneho umureke atere intambwe ahereye ku byo akunda, gahoro gahoro bizagenda biza.

Source : Empoweringparents.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe