Uko umubyeyi ukora yakubahiriza konsa umwana kugeza amezi 6

Yanditswe: 14-04-2016

Konsa umwana kuva akivuka nta kindi kintu umuvangira akageza ku mezi atandatu bimufitiye umumaro munini ndetse bikanawugirira n’umubyeyi, nyamara usanga ababyeyi bamwe bananirwa kubyabahiriza Atari uko batazi umumaro wabyo ahubwo aruko bitaborohera kuba hafi y’abana ayo mezi yose ngo babonse kandi banakora.

Muri iyi nkuru twifashishije impuke mu by’ubuzima mu by’iciro bitandukanye batubwira uburyo umubyeyi yakoresha akonsa umwana we amaezi atandatu nta kindi amuvugangiye kandi anakora.

Nkuko twigeze kubivuga mu nkuru yatambutse nta kintu cyagakwiye gusimbura amashereka y’umubyeyi mu gihe umwana atarageza byibuze ku minsi 1000 avutse. Icyakora iyo umwana ageze ku mezi 6 atangira guhabwa imfashabere.

Mbere yo gutangira guha umwana imfashabere dore uburyo wakoresha mu konsa umwana wawe kandi unakora :

Kukibaka amashereka

Niba bitagushobokera kuba uri kumwe n’umwana igihe cyose ushobora kwikama noneho ukamusigira amashereka. Francois Biramahire, impuguke mu by’ubuzima by’umwihariko imikoreshereze y’imiti, aratubwira uburyo bwiza bwo kubikamo amashereka wikamye.

Mu kwikama wakoresha uburyo bukoroheye bitewe n’ubushobozi. Ushobora gukoresha intoki cyangwa udukoresho twabugenewe ushobora gusanga muri farumasi cyangwa amasoko akomeye (supermarket ). Utwo dukoresho aho utuguze baragusobanurira
Mbere yo kwikama banza ukarabe n’amazi meza n’isabune ndetse n’ibere uryoze. Agakoresho ukamiramo ube wagatetse ku buryo mikorobe zipfa.

Ibyo kuzirikana :

Niba udafite firigo iyo bibero irimo amashereka yibike ahantu hafite ubushyuhe budahindagurika cyane kugirango bitayangiza. Ushobora kuyitereka mu gikombe kirimo amazi cyangwa hasi ku isima ariko hatunganyije.

Niba ari muri firigo uhisemo kuyabika, ubushyuhe ntiburenge dogere 4 za Celsius wayabika amasaha 10 ntacyo araba
Ariko niba nta firigo ufite umenye ko utagomba kuyabika amasaha arenze ane (4).

Ibi byose nukugirango Utica intungamubiri.
Gusa wibukeko mbere yo kuyamuha ubanza kuyashyushya.
Icyitonderwa

1. Kirazira kikaziririzwa kuyashyushya muri microwave (micro onde ). Kuko nubwo ishyushya vuba ariko burya ntishyushya ibice byose. Ikindi kandi ubushyuhe bwayo bwangiza intungamubiri. Ahubwo shyira amazi ashyushye mu ijagi cyangwa igikombe uterekemo ya bibero. Nuyikoraho ukumva yashyushye n’amashereka azaba ashyushye.
2. Amashereka washyuhije yamuhe ayamare. Natayamara uyabogore kuko ntibyemewe kongera kuyashyushya. Niyo mpamvu ari byiza gushyushya ayo ubona yamara. Niba utari bumwonse vuba urasabwa gusiga bibero 2 cyangwa 3 bitewe nuko yonka.
3. Niba ayo wikamye atigeze ayonka yose, wikongera kwikama ngo uyavange n’aya mbere. Kirazira rwose kuvanga amashereka mashya namaze akanya.

Kujya kumwonsa mu kiruhuko

Uramutse udakorera kure wajya unyuzamo mu kiruko cya saa sita cyangwa se ukabisaba umukoresha wawe ukajya ujya konsa umwana ukagaruka mu kazi. Ibi ushobora kubivanga no kumukamira igihe amaze konka yahaze ugasiga umukamiye ayo baza kumuha igihe uri bube udahari.

Kumwonsa nijoro n’igihe cyose ugeze mu rugo
Igihe ugeze mu rugo ni byiza kwihutira konsa umwana kuko konsa umwana bituma ukomez akugira amashereka menshi. Ikindi kandi si byiza ko igihe uhari umubuza konka, bibaye byiza wamureka mukararana akajya arara yonka uko abishatse cyangwa se ukajya ubyuka kenshi mu ijoro igihe mutararana kuko abaganga banavuga ko nijoro aribwo amashereka aba menshi.

Kurya ibiribwa byongera amashereka

Iyo wonsa uba ukeneye gufata ibiribwa byongera amashereka cyane kuko umwna aba akeneye konka agahaga. Nkuko tubibwirwa mu Mukakayumba Anastasie, impuguke mu byo kuboneza imirire,hari ibiribwa bimwe na bimwe byagufasha kongera amashereka kandi ntubyibuhe harimo igikoma cy’amasaka, kunywa umutobe w’imbuto zikira nshya wikoreye, kurya ibintu utema bikazana amata( isombe, ipapaye,..), imboga z’igisura, kunywa amazi ahagije, umutobe wa karoti na salade yayo, potaje, sesame, …

Gusa na none Anastasie akangurira ababyeyi gushyira abana babo ku ibere cyane kuko byongera amashereka ariko akanavuga ko bishoboka ko umubyeyi yabura amashereka kandi ntako atagize ngo ayabone akaba yabiterwa n’umuhangayiko, imiti itere kubura amashereka, n’ibindi. Icyo ghe usabwa kwegera abaganga.

Ubu ni bumwe mu buryo bwagufasha gukomeza konsa umwana amashereka atavangiye kugeza byibura ageze ku mezi atandatu nkuko na leta y’u Rwanda ibikangurira ababyeyi muri gahund ay’iminsi igihumbi ariko na none ababyeyi bakibutswa ko no mu gihe umwana yatangiye guhabwa imfashabere ko ari byiza gukomeza kumwonsa akageza nko ku myaka ibiri.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • turabishimye !ariko mwanatubariza igihe ikiruhuko cy ababyeyi guhwanye n amezi atatu kizagiraho kuko ibyo

    byose ntibyagerwaho kuko abana bacu tubavangira bakigira ukwezi n igice.mutub
    arize igihe bizasohokera mu igazeti.murakoze

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe