Miss Doriane arasaba kudatamika abana urwango

Yanditswe: 13-04-2016

Nyampinga w’u Rwanda wa 2015, Kundwa Doriane yasabye ababyeyi kudatamika abana babo ingengabitekerezo ya Jenoside aho yavuze ko ibyo byaba ari ukwicira abana ahazaza habo no kubashora mu rwango.

Yagize ati “Ntabwo twazatera imbere ababyeyi birirwa batamika abana babo ingengabitekerezo ya Jenoside, umwana yazatera imbere ryari ahorana umutima w’urwango? Ntabwo bikwiye, turebe ubunyarwanda buduhuje nicyo cy’ingenzi.”

Nyampinga Kundwa kandi avuga ko umuntu wagize uruhare muri Jenoside yahitanye imbaga y’Abatutsi basaga miliyoni akwiye umugayo ‘kuko yakuruye umuvumo ku gihugu’.
Ashimangira ko Jenoside yakomotse ku mizi y’urwango rwabibwe n’ubutegetsi bubi bw’u Rwanda bwatoneshaga igice kimwe cy’abaturage ikindi kigahezwa muri byose.

Jenoside yabaye uyu mukobwa atarabona izuba kuko yavutse tariki ya 21 Mata 1995. Nubwo yari ataragera ku Isi, ngo iyo abishyize mu nyurabwenge atekereza ko u Rwanda rwari mu gisa n’imperuka.

Ati “Cyari igihe kigoye cyane haba ku rubyiruko rwakoze Jenoside n’abo rwayikoreye. Ku bakoze Jenoside ndahamya ko ari politiki mbi yari mu Rwanda gusa ubu igihugu kigeze heza ku buryo igifite agaciro ari ukwibonamo ubunyarwanda kurusha ikindi cyose.”

Yagaye cyane urubyiruko rwakoze Jenoside ndetse avuga ko amateka igihugu cyanyuzemo akwiye kuba isomo rikomeye ku bakibyiruka bagakurana umutima w’urukundo no kwamagana icyakurura amacakubiri mu Rwanda.

Ati “Ibyabaye ni isomo rikomeye […] Icyo nabwira urubyiruko ni uko rukwiye kureba present kandi ikiduhuza kiruta icyo dupfa. Turi mu Isi y’iterambere, kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere bisaba ko dushyira hamwe imbaraga zacu.”

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.