Najat, waragiraga intama muri Afrika ubu ni minisitiri mu Bufaransa

Yanditswe: 01-04-2016

Najat Vallaud Belkacem wavutse w’imyaka 38 nyuma yo kunyura mu buzima bugoye bwaterwaga no kuba yaravukiye mu buzima bwa gikene muri Morocco aho yavukiye, ubu ni minisitri w’uburezi mu Bufaransa.

Najat yavutse tariki ya 4 Ukwakira 1977 avukira mu gace k’icyaro kitwa Bni Chiker muri Morocco aho umuryango we wari ufite ubushobozi buke ku buryo mbere yo gutangira kwiga yabanje kujya aragira amatungo y’iwabo.

Najat we n’umuryango baje kujya mu Bufaransa ari abimukira aba ari naho akomereza amashuri, kaminuza akaba yarayize kuri Institut d’ etudes politiques de Paris, aho yasoje amasomo ye muri 2002.

Najat uvuka mu muryango w’abana barindwi, nyuma yo gusoza amasomo ye yatangiye kwinjira mu bya politike, ahita ajya mu ishyaka ry’abasocialiste . Muri 2004 yaje gutorerwa kujya mu njyanama y’akarere ka Rhone- Alpes aho hari ahagarariye komisiyo y’umuco nyuma aza kwegura muri 2008. Hagati aho ariko muri 2005 yari yaragizwe umujyanama w’ishyaka ry’abasocialistes.

Nyuma yaho yakomeje kugenda akora imirimo itandukanye, muri 2012 yaje kugirwa ministiri w’uburenganzira bw’abagore.

Tariki ya 25 Kanama, 2014 Najat yagizwe ministiri w’uburezi akaba ari nawe mugore wa mbere wahawe uyu mwanya mu mateka y’u Bufaransa.

Mu buzima busanzwe Najat arubatse akaba yarashyingiranwe na Boris Vallaud muri 2005 bakaba baramenyaniye muri kaminuza.

Source : wikipedia

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe