Uko wafasha umwana kureka kunyara ku buriri

Yanditswe: 21-03-2016

Iyo umwana anyara ku buriri biramubangamira ubwe detse bikabangamira n’ababyeyi ugasanga bahorora bagerageza uburyo bwose bushoboka ngo umwana areke kunyara ku buriri. Nubwo bitoroshye kubigeraho ariko birashoboka ko wafasha umwana wawe akareka kunyara ku buriri, ukabona umutekano nawe agatuza kuko nawe biba bitamworoheye.

Kuba umwana yanyara ku buriri nijoro kandi ku manywa atabikora ni ibintu bisanzwe ku mwana uri munsi y’imyaka itanu kugeza kuri itandatu nubwo hari bamwe bageza muri iyo myaka baramaze kubicikaho. Gusa na none hari abo usanga bageza mu myaka umunani no kuri 11 bakinyara ku buriri nijoro igihe basinziriye ndetse ubushakashatsi bwo bugaragaza ko abana b’abahungu batinda gucika kunyara ku buriri kurusha abana b’abakobwa.

Ni iki gitera abana kunyara ku buriri nijoro cyangwa se ku manywa basinzirirye ?

Ababyeyi bamwe bakunze kuvuga ko abana babo banyara ku buriri ku bushake, nyamara siko bigenda kuko ahanini umwana anyara ku buriri atabizi kuko ubwonko bwe buba budafite ubushobozi bwo kumubwira ibigiye kuba. Keretse nko mu gihe hari izindi mpamvu zabimuteye nko kugira ubwoba bwo kubyuka bitewe naho aryama nibwo bishoboka ko yahanyara ku bushake.

Gusa na none iyo umwana arengeje imyaka irindwi uba ugomba kumenya impamvu yindi imutera kunyara ku buriri kuko ashobora kuba afite diyabete, umunaniro ukabije, constipation ikabije, n’ubundi burwayi bushobora kuba bwagira uruhare mu gutuma umwana cyangwa se umuntu mukuru yanyara ku buriri atabizi.

Ku rubuga rwitwa parents.com bavuga ko uburyo bukurikira bushobora gutuma umubyeyi afasha umwana kureka kunyara ku buriri :

Irinde kumuharabika iyo yanyaye ku buriri : ababyeyi bamwe baziko gusebya umwana kuko yanyaye ku buriri no kumuha ibihano bikaze aribyo bizamufasha kubireka ariko siko biri kuko ahubwo bituma umwana arushaho kunyara ku buriri.

Kubiganiriza abaganga : Niba umwana wawe arengeje imyaka irindwi akinyara ku buriri bishoboka ko byaba biterwa n’ikindi kibazo cy’uburwayi runaka. Ni byiza rero ko wakegera abaganga ukabaganiriza ikibazo umwana wawe afite ukamenya ko nta kindi kibazo yaba afite.

Kumujyana kunyara mbere yo kuryama : Kujayana umwana kunyara mbere yuko ajya kuryama, wajya kuryama nawe ukamubyutsa akajyayo bishobora kumufasha kutanyara uwo munsi ariko ntabwo byamukiza kunyara ku buriri burundu.

Irinde kumuha ibyo kunywa byinshi mu masaha yegereje kuryama : Ibyo kunywa byinshi nabyo mu masaha yegereje kuryama bishobora gutuma umwana ashaka kuza kunyara ku buriri asinziriye.

Jya ushimira umwana igihe atanyaye ku buriri : Gushimira umwana ko atanyaye ku buriri ukaba wanamuha impano nabyo byamufasha kuba yareka kunyara ku buriri.

Itondere imiti ibuza abana kunyara ku buriri : Imiti ivura abana kunyara ku buriri irakemangwa kuko bavuga ko itavura umwana burundu ahubw usanga igihe ayikoresha atahanyara ariko nyuma yaho akongera akahanyara.

Girira umwana isuku : Ntukavuge ko umwana anyara ku buriri ngo umutererane umufate nkaho ari mu bihano ku bw’ibyo akora. Mushakire matela ituma inkari zitinjiramo, n’ubundi buryo bwose bwamurinda gukonjerwa nko kuba wamwambika pampers ku bakiri bato

Ku rubuga rwitwa homeremedyshop.com ho batanga uburyo bw’ibiribwa bifasha umwana gucika kunyara ku buriri. Ibyo biribwa ni ibi bikurikira :

Amavuta ya elayo y’akazuyazi : Shyushya amavuta ya elayo namara kuba kauzuyazi ayasige ku kiziba cy’inda usa naho uri gukorera umwana masaje. Jya ubikora rimwe ku munsi cyane cyane mbere yo kuryama.

Ubuki : jya uha umwana ikiyiko cy’ubuki bwiza buri munsi cyangwa se ubuvange mu byo anywa aho gushyiramo isukari isanzwe.

Apple cider vinegar : Ubu bwoko bwa vinaigre, ufata akavinaigre kuzuye ikiyiko ugashyira mu kirahure cy’amazi ukabiha umwana byibura gatatu ku munsi. Ayo mazi yo mu kirahure kimwe niyo anywaho gatatu.

Imineke : Genera umwana wawe imineke byibura ibiri cyangwa se itatu buri munsi bizamufasha

Ubu buryo wabukoresha ukareba ko wafasha umwana wawe kureka kunyara ku buriri ariko na none igihe umwana akirii muto munsi y’imyaka itanu cyangwa se irindwi ntibiba bikwiye kuguhangayikisha, wamufasha mu buryo bundi busanzwe bumufasha kutabangamirwa n’inkari yanyaye, uko umwana akura birijyana. Gusa na none iyo arengeje iyo myaka waganiriza abaganga bakamenya ko nta kindi kibazo yaba afite.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe