Umugabo amaze imyaka itanu yaramutaye none arashaka kugaruka

Yanditswe: 21-03-2016

Umukunzi w’agasaro yatwandkiye agisha inama kuko yumva ashidikanya ku mugabo we wamutaye akamara imyaka itanu none ngo arashaka kugaruka.

Yagize ati : “Nigaga muri kaminuza imwe ino muri Kigali ariko nkaba narabagaho mu buzima buruhije kuko nari naratangiye ndihirwa na mama ari nawe nari mfite wenyine nyuma akaza kwitaba Imana ntararangiza kwiga kandi nari mfite na barumuna banjye nabo bagomba kwiga.

Byadusabaga gusaranganya udufaranga duke twakuraga ku nzu twakodeshaga ariko nayo akaba make ntadukemurire ibibazo byose. Ubwo kuko ari jye wari mukuru narigomwaga nabona mbonye ay’ishuri ayandi nkayaha barumuna banjye. Naje kwigira inama yo gushaka akazi uko kaba kameze kose kugirango kabashe kutwunganira.

Narashakishije akazi ndakabura ariko nyuma umuntu aza kundangira akazi muri restaurant, nkajya nkora nijoro ku manywa nkajya kwiga.

Haje kuza umusore wakundaga kuza kurira muri restora nakoragamo ambwira ko yankunze, ubwo turatangira turakundana. Twamaze umwaka n’igice dukundana mubwira ibyanjye byose mbona angiriye impuhwe atangira kujya amfasha no kwita kuri barumuna banjye.

Narangije kwiga kaminuza duhita tubana ariko nta cyumweru cyashize tubanye neza kandi twari twarakundanye pe !

Umugabo yarahindutse nibaza niba ariwe narinzi biranyobera. Ubwo akazi ko muri resitora yari yarakankuyeho nta n’akandi ndabona ariko yahise atangira kwanga kumpa amafaranga yo guhaha, akajya akora amafaranga ayabika ku ruhande simenye iyo ijya.

Tumaranye amazi arindwi gusa, yarantaye ajya kubana n’undi mukobwa bari barigeze gukundana mbere yanjye. Ansiga ntarabyara n’umwana wa mbere. Byari agahinda gakomeye ariko nageze aho ndiyakira kuko n’ubundi kubaho ubuzima buhangayitse nari meze nk’uwabimenyereye.

Mwa bantu mwe, iyo nitekerezagaho numvaga meze nk’umuntu uri kureba filime, atari ibintu biri kumbaho mu buzima. Nibazaga ukuntu umuntu ahinduka, nkibaza icyo yari agamije nkakibura kuko rwose nta n’ifaranga na rimwe nagiranga ngo mvuge ko ariryo yanciye, nabonaga ankunda by’ukuri.

Naricecekeye ndabareka najya gusaba gatanya nkumva umutima wanjye utabinyemerera nkabireka. Muri iyo mwaka itanu yose nayimaze arijye wireba n’umwana wanjye, keretse atangiye ishuri nibwo yatangiye kumufasha akamuha amafaranga y’ishuri.

Ubu rero ikibazo mfite nuko mbona yongeye kwigarura akaba ari kunsaba imbabazi ngo twongere dusubirane, akambwira ko uwo mukobwa bahise bajya kubana ari we wamushutse kuko bari barigeze gukundana mbere yanjye.

Ku mutima numva nkimukunze ariko na none nkumva nta kintu cyanyemeza ko atazongera kumpemukira cyangwa se ngo abe agiye kujya atuvanga. mumfashe kwagura ibitekerezo kuko njya mbona mutanga inama zubaka.

Murakoze !

Ufite ubuhamya cyangwa se inama wifuza kugeza ku basomyi b’agasaro watwandikira kuri guwadata@gmail.com

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • biragoye kuba wenyine numwana acyeneye se kd mbona nabagabo bubu abenshi ariko babaye niba ukimukunze wamubabarira mukabana ukareba uko agufata ariko mwabanje kwicara hamwe mukaganira uko aje ningamba azanye nyuma wazabona byanze ukazabona gushaka gatanya uretse ko agoye nawese umuntu uguta akagenda iyo myaka yose uzapfe kongera kugerageza amahirwe urebe nibyanga mutandukane

  • umva mada uramenye witende ubanze umubaze uwamugiriye inama yokugaruka umenye nigitumye asiga uwo barikumwe hanyuma mwipimishe nawe ariko umugerageze imyaka ibiri utarabyara undi mwana kugirango umumenye

  • Banza ukore iperereza urebe ko ikimugaruye ari amahoro kdi uzafate umwanya uhagije mbere yuko ufata umwanzuro. Ikindi uzamubwire mujyane abanze ajye kwipimisha SIDA ataba yarivuruguse agashaka kukwanduza SIDA.

  • Banza ukore iperereza urebe ko ikimugaruye ari amahoro kdi uzafate umwanya uhagije mbere yuko ufata umwanzuro. Ikindi uzamubwire mujyane abanze ajye kwipimisha SIDA ataba yarivuruguse agashaka kukwanduza SIDA.

  • Njye ndi umumama wubatse maze imyaka 8 , inama nakugira niyi :
    nshuti yanjye ntihazagire ukubeshya gutandukana n’umugabo wakunze birababaza cyane, gusa kurundi ruhande njye nemera ko udashoboye kubana n’umuntu wamureka ukigendera aho kumutesha agaciro nkuko benshi basigaye babikora muriki gihe.
    ikibabaje muribyo byose nuburyo abagabo basigaye baratugize ibikoresho basimburanya uko bashatse,kandi bibiliya ivuga ngo ikingenzi nukunyurwa nicyo utunze, uwo mugabo abuze kunyurwa kandi ni impano itangwa n’Imana. wowe senga ubyereke Imana kandi nzi neza ko izagusubiza igisubizo gidafite ingaruka nahotwe dushobora kugendera ku marangamutima yacu.

  • Uzibuke kubanza kwipimisha mbere yo kugira icyo utekereza. Nusanga yaranduye uzamwangire ntabwo uri umurwaza si wowe gatebo kagomba kuyora ivu rye !!
    - abakubwira ko umwana akeneye se ntabwo mbyemera cyane kuko ibyo bitagombera ko ubana nuwo se igihe akwitwayeho nabi.
    - uzamutumire muhurire ahantu rusange muganire. umubaze igitumye yiyemeje kugaruka mu rugo nyuma yiki gihe cyose. Agomba kuguha igisubizo kukunyuze. Narakazwa nuko ubimubajije madame uramenye ntuzasubirane nawe. ntabwo azaba yarahindutse azaba aje kuko hari icyo agukeneyeho. Yarandagaye none ikimwaro kiramugaruye ntugomba guhita umwemera kuko ingaruka zabyo ntuzazikira. cyane ko ushobora kongera kubyara undi mwana bikazakugora kubasigarana wenyine. uzabanze umugenze, umucunge umenye neza ibye.
    Ubundi rero biture Imana uyisabe kugufasha.

    - Ibyo kuba agatima kaimuriho byakumvikana ariko sibyo ugomba guheraho umusubirana. Ubuzima buragoye ntuzashake kwikorera imitwaro yabandi. Ufite umwana wo kurera niwe ugomba gushyira imbere muri byose. Ibigusubiza inyuma ntugomba kubyinjiza mu buzima bwawe.

  • njye kubwanjye ntabwo twasubirana pe !!! imyaka 5 ni myinshi mutabana ndumva rwose niba ari umugabo akunze umwana we nakomeze amufashe kuko burya niba hari abantu bareba n abana tuba tugirango ntabwenge azi kdi byose abibona !!! wakikurura ibibazo ndumva yazongera agasubirayo, umugore we nuwo bamaranye iyo myaka 5, naho wowe rwose sinzi uko waba witwa, imana izagusobanurira humura senga cyane

  • Witonde imyaka itanu nimyinshi mutabana !wasanga uwomugabo ariwe udashobotse niba yarananiwe kwihangana muri kumwe,akananirwa kwihanganira uwomugore wundi urumva atari dange ???ntanisoni agira !!! ntazagushuke ngo mubyarane undi mwana banza umwigeho bihagige kuko abagabo sibeza nagato kdi umuntu nimugari kumumenya iyo afite gahunda utazi biragoye kumumenya abagabo bazi ubwenge ubimenye spl !!!

  • uwo mugabo wibwira ko ari umwana bashuka ?cyangwa niwe uri kubashuka,nasubir"aho yaramaze iyo myaka azavuga ko nawe wamushuste,namara kugukurikiza ushobora kutongera kumubona noneho bikakurenga,uwo su wawe nuwo kuzakubabaza ubuzima byawe bwose,kandi uko niko kuri.niba utaruzi aho urusengero ruba hashake ushake Imana niyo yonyine izaguha igisubizo cyukuri.tuza wirere umwana,iryo shuri akomeze aryishure aguhe na ma Franga yo gutunga uwo mwana nibindi.nubura ubwenge Imana izakureka,numenya ubwenge izagufasha kandi bidatinze uzabona umugabo ugutwana nuwo mwana wawe,maze Imana ibubakire kurutare,Nta wizeye Imana ngo imukoze isoni, kuba warabyaye cya warashaste ntibivuga ko utabona undi.Icyo nagusaba nukwitondo,harimpanvu itumye uriho,itonde haricy uzabona kikakwibagiza ibyo wanyuzemo byakubabaje byose,urabwa gutuza kwiyakira,ugasenga ugasengera nuwo mwana wawe hamwe nabandi bafite ibibazo nkibyo byawe.uwo mugabo nawe umusabire guhinduka bitavuze gusubirana nawe.Imana imutabare kuko azabona ingaruka zoguhemuka.Murakoze

  • inama nakugira nuko wabanza ukipimisha wowe nawe mwasanga muri bazima mwembi ukamwemerera akaza .kuko burya umugore mmukuru aba ari mukuru.harigihe yaba yarisubiyeho.ngiriye inama abagabo nkaba nuko ibyo baba bakurikiye byose ari bimwe .umugabo yise umwanawe ngo basa bose .yemwe bagabo ndababwiza ukuri byose birasa ahubwo biterwa nuko wabiriye .madam rero imana nigushyigikire aze akubere uwumugisha .ikindi nakubwira nuko wasenga imana cyane umusengera .erega ntakindi cyubatse ingo kurubu keretse imana yonyine.

  • uwo mudamu azemere basubirane yasubije amaso inyuma abonako yayobye

  • ahaaa !!!! abagabo bubu nihatari namureke ntamari imurimo

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe