Amakosa abayeyi bakora agatera abana gukura batigirira icyizere

Yanditswe: 17-03-2016

Hari imyaka umwana ageramo akumva ashaka kwigenga( autonomie) ariko itandukanye no kumva ashaka kwigenga biza mu bwangavu no mu bugimbi, kuko uko kwigenga ko tugiye kuvugaho kuza mu myaka yo hasi ndetse hari n’ababitangira bagifite amezi. Uko kwigenda kandi kugira uruhare mu kuzatuma umwana akura yifitiye icyizere ariko iyo umubyeyi atabyitayeho, betera umwana gukura atigirira icyizere.

Dore amwe mu makosa ababyeyi bakorera abana bakiri abato agatuma bakura nta cyizere bagira :

Kumucunga cyane : iyo umwana ageze hagati y’amezi 18 na 36 atangira gushaka kumva ko yigenga kandi ko nawe hari ibyo ashoboye kuba yakora wenyine. Urugero uzasanga umwana ashaka kwigaburira, kwiyambika, ariko ababyeyi bakamubuza. Si byiza ko ubuza umwana kugira ibyo akora ku giti cye ahubwo umutera umwete ukamushyigikira.

Gukomeza kumva ko umwana ari uruhinja : Uko umwana akura si byiza ko ukomeza kumwereka ko akiri uruhinja ngo umufate nkaho ntcyo ashoboye. Ahubwo mutoze kwitwara nk’abantu bakuru, niba azi kuvuga umutume nko kukuzanira ikintu mu nzu nakizana umushimire.

Kwima umwana amahitamo : Nubwo atari byiza kureka ngo uyoborwe n’umwana ujye ugendera ku mahitamo ye, hari uburyo wakoresha umwana akumva ko ariwe wahisemo kandi n’ubundi ukamuha ibyo wari wateguye. Urugero ushobora kuba ufite amafaranga make ushaka kugurira umwana umwenda wo kwambara hasi, aho kumubaza ngo nkugirire uwuihe mwenda kuko ashobor akuvuga ishati kandi atariyo washakaga, uramubaza utri nkugurire ikabutura cyangwa nkugurire ipantaro ? Icyo gihe umwana azishima ko ariwe wakoze amahitamo kandi nawe umuhe ibyo ufite bitakuruhije.

Kurambirwa umuvuduko w’umwana : Niba umwana gerageje kugira icyo akora ku giti cye wihita urambwirwa ngo ubimukorere kuko we ashimishwa no kubona abyikoreye bikarangira. Urugero umwana ashobora kuba ashaka kwigenza ariko ukabona aho mujya mutari bugereyo vuba kuko agenda gahoro. Uko umubuze bwe ugahita umuterura niko atangira kuzana akantu ko kwisuzugura., ibi bikunze kuba ku mirimo yose umwana ashatse kwikorera nko kwiyambika, kwirisha, n’ibindi ugasanga umubyeyi cyangwa se undi wese umurera ntiyihanganiye uburyo abikora gahoro.

Kutihanganira amakosa abana bakora iyo biga kwigenga : mu gihe umwana yiga kwigenga agenda akora amakosa menshi. Urugero hari nk’ubwo umwana ashaka kwisukira mata ariko agasuka menshi akarenga igikombe. Icyo gihe wirinda guhita umubwira nabi ahubwo ukamusaba ko yahahanagura ariko atari mu rwego rw’igihano, ahubwo ari nko kumwereka ko iyi ukoze ikosa uhita ushaka uko ryakosoka.

Kugaya ibyo umwana yakoze : Kugaya umwana ko ibyo yakoze yabikoze nabi si byiza ahubwo uramwerekera kandi ukamushimira ko yari yagerageje.

Kwivanga mu makimbirane y’abana : Kuba abana bashobora kwikemurira amakimbirane ni kimwe mu bituma bumva ko bafite ubushobozi kandi bikabongerera icyizere. Igihe abana bagiranye amakimbirane bafashe kumenya uko bayakemura aho kuba ari wowe ubaha igisubizo.

Urugero niba abana bari kurwanira igikinisho kimwe wihita uza ngo ukibake bose. Ahubwo niba aribwo buryo bwiza ubona bwakemura ayo makimbirane bwira uwagifashe ko iyo mwese murwaniye gikinisho igisubizo cyaba ko mukibika, umusabe abe ari nawe ujya kukibikira.

Ayo ni amwe mu makosa ababyeyi bashaka ko abana babo bakura bigirira icyizere bakwirinda babafasha gukuza kwigenda kuboneka mu bana bakiri bato kuva ku mezi 18 kugeza ku myaka itanu, nyuma yaho bituma umwana aba azi kwifatira ibyemezo, kuba umwana udatinyutse ndetse bigatuma akura yifitiye icyizere.

Source : Naitreetgrandir.com

Ibitekerezo byanyu

  • Iyo ugeze iburayi urumirwa nkuku mwabyanditse niko benshi barera abana. Ahubwo ko muri africa umwana afashwa nabakozi azigirira ikizere gute ? Twibuke no mu cyaro uko barera abana ubipimye wasanga ikizere cy’abana b’iwacu cyab ari gike.

  • Iyo ugeze iburayi urumirwa nkuku mwabyanditse niko benshi barera abana. Ahubwo ko muri africa umwana afashwa nabakozi azigirira ikizere gute ? Twibuke no mu cyaro uko barera abana ubipimye wasanga ikizere cy’abana b’iwacu cyab ari gike.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe