Amandazi arimo amagi n’amata
Yanditswe: 16-03-2016
Ibikoresho
- Ifarini garama 500
- Umusemburo garama 30
- Amagi 2
- Amavuta yagenewe guteka ifiriti ( huile de friture, aboneka ku masoko atandukanye)
- Isukari iseye cyane( sucre en poudre) ibiyiko 3
- Amata ½ ya litiro
- Umunyu muke ufata n’intoki ebyiri
Uko bikorwa
- Vanga ibikoresho byose uretse amavuta ubone umutsima ufashe
- Tereka uwo mutsima uwureke umare isaha
- Bumbamo amandazi ukoresheje intoki cyangwa se ukate uwo mutsima mo amandazi ukurikije forme ushaka kuyaha
- Umaze kuyabumba urongera ukayarekera ku meza assize ifarini akamara indi saha
- Shyushya amavuta namara gushya ushyiremo amandazi bimare iminota iri hagati y’umunani n’icumi
- Umaze kwarura ayo mandazi unyanyagizaho agasukari hejuru agishyushye
Gracieuse Uwadata
Ibitekerezo byanyu
5 avril 2016, 04:29, yanditswe na brigitte
n’ukuri murakoze cyane nkunda guteka ariko nta recettes mba nzi ! muradufasha cyane
12 avril 2016, 04:10, yanditswe na Nzayikorera Fils De Dieu
Murakoze Kandi Apet