Alexandra, umukobwa w’imyaka 19 uri ku rutonde rw’abaherwe ku isi

Yanditswe: 04-03-2016

Alexandra Andresen ni umukobwa w’imyaka 19 uherutse gutungurana agaragara ku rutonde rw’abaherwe ku isi rwakozwe na forbes magazine muri werurwe, 2016 akaba ari nawe uza ku myanya wa mbere mu baherwe bakiri bato.

Menya byinshi kuri uyu mwana w’umukobwa, aho yakuye umutungo afite ndetse n’ibyo akora mu buzima busanzwe.

Alexandra ubusanzwe ni umunya-Norvege akaba yarazwe 42% by’umutungo wa se Johan F. Andresen umaze imyaka umunani yaragabiye abakobwa be babiri ibisaga 80%
by’umutungo we dore ko muri Norgeve ababyeyi baraga hakiri kare.

Se wa Alexandra ni umukire ukomeye wakijijwe n’uruganda rukora itabi. Alexandra na mukuru we Katharina w’imyaka 20 bakaba baje ku mwanya wa 1,475 no kuwa 1,476 ku isi mu bantu 1810 bashyizwe kuri uru tutonde na Forbes Magazine, Alexandra akaba ariwe muto muri bo agakurikirwa na mukuru we, ku mwanya wa gatatu hakaza uwitwa Gustav Magnar w’imyaka 22.

Uru rutonde ruzamo abagore 190 mu gihe umwaka ushize bari 197, umugore uza ku mwanya wa mbere akaba ari Liliane Bettencourt uza ku mwanya wa 11 mu rutonde rwa bose

Nubwo yasigiwe umutungo munini n’ababyeyi be, Alexandra ukirangiza amshuri ye yisumbuye usanga amara umwanya munini yiga gutwara ifarashi aho yagiye kubyigira mu Budage akaba ashaka gukomeza umwuga wo gutwara ifarashi mu buryo bwa kinyamwuga.

Uyu mukobwa avuga ko ashishikajwe no gukora kuko mu kiganiro yagiranye na telegraph yavuze ko kuba akomoka mu muryango ukize byamuhaye amahirwe menshi harimo no kubona igishobora cyamwinjije mu ishuri ryo gutwara ifarashi, ariko akongera akavuga ko ubukire bw’umuryango budahagije mu kugufasha kugera ku ntsinzi kuko nawe uba usabwa gukora cyane ngo ugere ku ntego zawe.

Arongera kandi akavuga ko mu muco yatojwe harimo kumenya kwizigamira haba ku mafaranga akura mu marushanwa yo gutwara ifarashi ndetse ngo no kuva kera igihe yabaga yahawe impano y’amafaranga nko ku munsi w’isabukuru ye, yashoboraga kuba yagira icyo aguramo bikaruhura ababyeyi bagombaga kubimugurira.

Alexandra amaze kwitabira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye mu gutwara ifarashi ndetse kaba yarahawe n’ibihembo byinshi bitandukanye harimo icyo gegukanye muri 2013 no muri 2014 nk’umuntu utwara ifarashi by’umwuga ukiri muto.

Bivugwa ko yaba ari mu rukundo n’umusore w’imyaka 24 witwa Joachim Tollefsen w’umunya Norvege.

Ibyo n bimwe mu byo wamenya ku mwana w’imyaka 19 uza ku rutonde rw’abaherwe ku isi rukiyobowe na Bill Gates.

Source : mirror.co.uk

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe