Umugabo we arashaka kumukura ku kazi ngo bose bicare

Yanditswe: 04-03-2016

Umubyeyi utarashatse ko izina rye ritangazwa aragisha inama ku cyibazo cyamurenze kuko umugabo we agifite imyitwarire itemerera umugore gukora akazi kabatunze bose dore ko n’umugabo we nta kazi agira, ari uwo mugore wenyine ukora.

Yagize ati : “ Maze imyaka itanu nshakanye n’umugabo wanjye ariko kuva twabana nta mahoro yigeze ampa ariko noneho ndumva bimaze kundenga kuko uburyo bwose nakoresheje ngo mbone amahoro mbona bwaranze kandi ikibabaje akaba atanareka ngo nkore akazi kadutunze ntuje.

Twashakanye muri 2011 umugabo afite akazi muri leta nanjye nkora. Tumaze umwaka umwe tubanye baje kumwirukana kuko yagaragazaga imyitwarire mibi yo kudakora neza akazi kandi akaba atari anafite amashuri ahagije kuko yize amashuri yisumbuye gusa.
Kwirukanwa kwe numvaga ari ibisanzwe azashaka akandi cyangwa se tugashaka uburyo akaba yakikorera ku giti cye

Nasabye ideni ku mushahara kugirango abone icyo akora ajya gucuruza butike ariko nabwo ntiyamaze amezi atanu agikora yahise ahomba nsigara nishyura ideni amafaranga atagikora. Iyo namugiraga inama ntiyashakaga kunyumva ngo ndikumusuzuguza ideni nafashe ku mushahara wanjye.

Akazi nkora kansaba kuvugana n’abantu benshi muri bo haba harimo n’abagabo ariko ntawumpamagara ndi mu rugo ahubwo ajya muri telefoni akareba abampamagaye na mesaje banyoherereje kandi zose ziba ari iz’akazi rwose ndakijijwe sinaca umugabo wanjye inyuma ndamwubaha. Byaje kumutera umutima mubi ngo ababa bampamagara ni abagabo ngo nsigaye muca inyuma. Iyo ambwiye gutyo birambabaza byakongeraho ko n’ubundi mbona aba ashaka kubaho ubuzima bworoshye adashaka gukora agasuzugura akazi bikarushaho kuntesha umutwe.

Ntako ntamugize ngo abone ko ntamusuzugura kubera ko arijye winjiza njyenyine ariko ubona atabyumva ahubwo ugasanga n’amahirwe mbonye y’akazi ntashaka ko nyabyaza umusaruro. Asigaye ambarira isaha zo gutaha niyo naba mbuze imidoka nkagera mu rugo ntinzeho iminota 30 induru ziravuga ngo navuye mu kazi njya mu bagabo.
Birandemereye kuko rwose guhora mbona umuntu w’umugabo udatekereza ahazaza, amafaranga yose nkorera nubwo n’ubundi ari make ukwezi kujya kurangira yarashize twaranagujije. Dufite konti duhuriyeho twese, ubwo nari naramuretse ngo atazajya yumva ko mukangisha umushahara nawe ayigireho uruhare ariko njya kwicura yarayamazeho nkabura nayo gukoresha mu rugo.

Ubu mbona nta terambere rindi ntegereje ahubwo turushaho gusubira inyuma uko bukeye nuko bwije, kuko ubu noneho ntakemera ko twicara hamwe ngo tunavugane uko tuzakoresha amafaranga yinjira mu rugo, kandi akoresha amafaranga ku buryo buteye ubwoba. Ubu noneho mu minsi ishize namusabye kureka kwangiza mafaranga ari kuri banki ngeze mu rugo nsanga yateje radiyo na televiziyo ngo abone amafaranga yo kwikenuza. Gusa ikibabaje nuko ayo mafaranga aba ashaka ari ayo kujya mu kabari no kubetinga mu mipira.

Ndumva bimaze kundenga pe ! Ntekereza gutandukana nawe ariko na none nkabuzwa nuko umwana wacu akunda cyane papa we kandi nanjye sinamumusigira ngo ngende. Nakomeje kumva bizahinduka nkakora uko nshoboye kose, nkaca bugufi ngo atazitwaza ko nta kazi agira akavuga ko musuzugura ariko nabyo byaranze, ahubwo mbona icyamushimisha ari uko najye nareka akazi. Ibaze umuntu ugushinja uburaya akagutuka wiriwe ushakakisha we yiryamiye mu rugo !

Njye mbona ntako ntagize namwe mungire inama kuko mbona amahane ye arushaho gukura.

Agasaro

Ufite ubuhamya cyangwa se ushaka kugisha inama watwandikira kuri guwadata@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Nshuti muvandimwe, inama nakugira ihangane usenge Imana uyisabe igushakire inzira yo kugukura muri ubwo buzima ubayemo kuko wowe uyishakiye wayoba naho kureka akazi byo sicyo cyatuma atuza ahubwo ibibazo byakwiyongera.Jya winjira mu bihe bidasanwe byo gusenga ubyereke Imana kuko ntakijya kiyinanira.

  • madame rero umugabo ntako utamugize ahasigaye ni ukumureka, ibyo kumworohereza ukabireka.
    Sinzi niba mufite imiryango yagufasha kumuganiriza ukaba wabitabaza bakamucyaha. niba adashaka gukora byibuza akaguha amahoro. Icyo nkubwiye cyo abantu baramuzi kandi nukuri kuba kugaragara.
    Abantu babanebwe babaho baba abagabo cg abagore. Nubwo bitamenyerewe ku bagabo ndetse binateye isoni.
    icyo njye nakora cya mbere : ni ugufunguza indi konti uzajya uhemberwaho adafiteho acces. Yego bizateza amahane ariko na none kuba wakora ukabura icyo wambara umwana wawe akabura icyo arya ntibikwiye kuko ibyo ntaho bihuriye no kubaha umugabo cyane cyane werekana ko atabikwiye.
    Iyo konti muhuriyeho jya uyishyiraho amafaranga makeya ashobora kwikenuza muri make uyamurekere ntuyabare muyo ufite. bityo ntaho azahera avuga ko wamuriye. Ibi kandi ubundi ntunagomba kubikora ni ukumupfa agasoni.
    Nutekereza umushinga wo kwiteza imbere wowe uzawukore. uzamumenyeshe ariko ntuzamuhe amafaranga yo kuwukora uzi neza ko adashoboye.
    Ikindi kandi nagurisha ikintu mu nzu ntukagisimbuze. cyane cyane ikintu kidakenewe nka television nibindi nkibyo. Hanyuma namara kugucucura uzahamagaze imiryango ubasabe ko bamubaza aho ibintu bijya kandi yirirwa mu rugo. Fata ingamba wirwaneho kandi uteganyirize umwana wawe. uwo mugabo sinzi niba muzarambana ariko ntibisa neza.
    Ikindi nuko utagomba kubyarana nawe undi mwana kuri ubu. cyeretse niba aribyo wowe ushaka kuko ni wowe uzabavunikira kandi gushabika no kurera wenyine biragoye.
    Hagati aho uzabe witeguye ko numwina ibyo yamenyereye amahane aziyongera ariko niyo utabikora umuntu nkuwo niho bijyana. hari ubwo rwose nta wundi muti uretse gutandukana nawe. nabyo uzabe ubyiteguye. ubwo ukijijwe biture Imana nawe witegure ko uzabyakira uko bizagenda kose.
    Rwose washatse nabi si ibanga, kandi ubunebwe ni indwara idakira.

    Ikindi nuko ibyo kuvuga ngo umwana akunda papa we.... nta mwana udakunda ababyeyi be bombi ariko se umugabo we akunda umwana we ? amwitaho ? niyo mwatandukana ntabwo byabuza ko umwana akomeza gukunda se kuko ise abishatse bazajya babonana nubundi. Ayo mahane mubamo agira ingaruka mbi ku bana kandi uko umwana akura niko ata icyubahiro yari afitiye se kuko aba atangiye gusobanukirwa nimyitwarire ye idahwitse.
    Sinjya numva abagore/abagabo baba mu ngo mbi ngo ni ukubera abana. abana bibamarira iki kuba mu rugo ababyeyi bahora mu makimbirane ? ntabwo abantu babona ingaruka bibagiraho nabo iyo bamaze gukura ? Iyo washatse nabi ugomba kubyemera ukagira icyo ubikoraho. niko guha abana urugero rwiza no kubereka ko buri muntu wese afite agaciro. Nyira/se ndarwemeye nta kintu kiza yigisha abana Atari uko washatse niko nabo baba bazashaka ahanini.

  • umva wa mugore we kuba warashatse nabi byo warangije kubibona kandi ntacyo wahinduraho gusa icyo ngiye kukugiraho inama n,iki"wowe funguza indi konte uzajya ushyiraho amafaranga ntacyo ubimubwiyeho hanyuma uzajya kumara amezi abiri yarangije kukubaza impamvu wahinduye konti uko byagenda kose hazavuka intonganya mu rugo hanyuma nagira icyo agukoraho umuhamagarire bamwe mubantu bakuru mu muryango we ubibatekerereze byose bamuhane nubona bikomeje kwanga uzafate amafaranga wikodeshereze inzu yawe kure yaho mutuye urugero niba mutuye i kanombe wimukire i nyamirambo kuburyo kumenya aho uri gutaha bitazamworohera nyuma namara kubona wamuvuye iruhande azigira inama yo gushakisha icyamutunga kuko aracyashukwa n,uko ukimunaga mukanwa gusa uzajye ukora uko ushoboye umenye amakuru ye ariko ibyo byose uzabikore hari umwe mu bayobozi wabibwiye ariko bibe mwibanga nyuma nubona bikomeje kwanga uzajye kurega waka ubutane azitwaza ko ari wowe wamwanze noneho asange n,ubuyobozi bubiziho ntaruvugiro azaba agifite mu rubanza !

  • Urakoze cyane LISA, inama ugiriye uwo mubyeyi ndazishyigikiye kandi icyo nakongeraho nuko uko iminsi yicuma ni nako uriya mugabo agira urwango rukabije kuko si no gufuha gusa ahubwo harimo n’akantu k’ishyari hamwe no mu mutwe hafunze cyane utazi aho isi igeze kuri ubu, rero nta kindi kirigutuma abantu mu ngo bicana n’ibibazo nkibyo ndagusabye utazisigira umwana kandi mu byukuri ubona ntaho waba umusize.
    Kureka akazi byo ubyibagirwe kuko nubundi ntuzamushimisha muri make ni nta MUNOZA, fungura amaso witeze imbere ubundi wite ku mwana wawe umenye ko ari wowe wenyine afite kuri iyi si.
    Isengesho ribe intwaro yawe ya buri munsi niryo rizaguha gukora ibyo ukora byose utuje.
    Murakoze.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe