Imyenda y’imipira ibera abantu banini

Yanditswe: 02-03-2016

Akenshi usanga abantu babyibushye cyane badakunda kwambara imyenda y’imipira bibwira ko itababera bakibwira ko bene iyo myenda ibera abantu bato gusa,ariko hari bamwe babyibushye cyane,iyi myenda ibera bitewe n’imiterere yabo cyane cyane igice cyo hasi.

Umukobwa cyangwa umudamu ubyibushye cyane mugufi ariko ufite ikibuno kinini kandi giteye neza no mu nda haringaniye ubona hatabyimbye cyane,aberwa n’ikanzu ya droite ngufi y’umupira,bene ya mipira iba inyerera kandi ikweduka.

Umukobwa ubyibushye cyane kandi nanone ateye nk’uyu tumaze kuvuga,afite mu nda haringaniye,naho ahandi hose abyibushye cyane,aberwa n’isarubeti y’umupira imufashe kandi ikoze nk’icupa hasi.

Ikanzu y’umupira umeze nka kora,ya droite igera munsi y’imfundiko ibera umukobwa cyangwa umudamu munini ufite igice cyo hejuru kinini n’amaguru ajya kuba mato hasi,ugereranije nuko nyirayo angana.

Umukobwa munini ubyibushye bigaragara ariko akaba afite ikibuno kinini,aberwa n’ijipo ya droite ngufi y’umupira,igera mu mavi.

Iyi niyo myenda myiza y’imipira ibera umukobwa cyangwa umudamu ubyibushye,ariko iyo myenda ikajyana n’imiterere ye,akaberwa cyane cyane bitewe n’uko ateye igice cyo hasi.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.