Icyo wakora igihe umwana akunda umukozi kurusha ababyeyi

Yanditswe: 02-03-2016

Muri iki gihe aho usanga abana bamarana umwanya munini n’umukozi hari ubwo usanga umwana ariwe yikundira akanabigaragaza kurusha uko akunda ababyeyi be. Ese ibi byaba ari ikibazo hagati y’umwana n’umubyeyi ? Byaba se biterwa ni iki ? Ni iki se umubyeyi akwiye gukora igihe yisanze umwana we atakimukunda ahubwo akikundira umukozi ?

Ibintu bishobora gutera umwana gukunda umukozi kurusha ababyeyi be
Kuba amufata neza :
Birashoboka ko iyo myitwarire umwana agira kuri wowe yagutera guhangayika ariko na none ntibikagutere ubwoba cyane kuko uko umwana akura akagenda asobanukirwa.

Agera aho akamenya ko ari mwe babyeyi be kandi akabakunda. Aho kugirira ubwoba iyo myitwarire ahubwo watinya igihe uhagera akarira cyane ashaka kugusanga cyangwa se wajya kugenda akarira ashaka kugukurikira. Kuba umwana akunze umukozi ahanini biba ari ikimenyetso ko umukozi amufata neza.

Imiterere y’abana : Hari ukuntu abana bateye bakagira urukundo rumeze nk’agahararo ejo uwo akunda uyu munsi ntabe ariwe agikunda. Iyo iyi mpamvu ariyo ibitera ntabwo umwana azagaragariza urukundo umukozi buri munsi ahubwo uzasanga ahinduranya

Igihe uboneraho umwana : Akenshi akazi karangira mu masaha ya nimugoroba ukagera mu rugo umwana yananiwe ashaka kuryama cyangwa se ugasanga yaryamye ukamukangura ngo urebe uko yiriwe. Hari abo usanga batahana akantu kugirango umwana aze kwishima ariko bikaba iby’ubusa kuko we igihe aba agezemo aba ashaka kwiruhukira gusa.

Kuba umwana atakubona : Muri iki gihe hari ababyeyi usanga baratandukanye n’abana kubera akazi no kujya gushaka imibereho. Urugero hari nk’umubyeyi ujya ku kazi mu gitondo umwana atarabyuka ukagaruka nijoro baryamye, muri week end agataha ubukwe cyangwa se akirirwa mu rugo mu mirimo umwana nawe yibereye mu bandi bana yikinira ukazasanga umwana nta mwanya na muto abona wo guhura n’umubyeyi.

Icyo wakora igihe umwana akunda umukozi kukurusha
Ntugaterere iyo ngo umurekere umukozi gusa :
Hari ababyeyi bamwe bumva baruhutse iyo umukozi akundana n’umwana ugasanga nawe arushijeho kumwikuraho, umwana nawe akarushaho kwiyumva mu mukozi kurusha ababyeyi be.

Jya wiha umwanya nyawo ugomba kumarana n’umwana : Mu kiruhuko ubona haba muri week end cyangwa se uvuye ku kazi jya wiha umwanya ugomba kumarana n’umwana ube ari umwanya wahariye umwana gusa. Upanga gahund ukavuga uti kuwa mbere mvuye ku kazi tuzakina( umukino wose washobora kandi umwana akaba awukunda) niyo byaba iminota 15, uzamusomera inkuru zo mu bitabo, n’ibindi. Kugira umwanya wahariye umwana bituma muba inshuti niyo waba ufite umukozi mwiza ntibimubuze kukwishimira nawe igihe utashye. Iiki gihe kireba n’ababyeyi birirwana n’abana mu rugo kuko hari ubwo usanga umubyeyi yirirwana n’umwana ariko ntamuhe umwanya wo kumwitaho nkuko bikwiye n’ubundi agaharirwa umukozi.

Ntugacike intege : Nubwo haba hari icyizere ko umwana azageraho agasobanukirwa agaciro k’umubyeyi ntuba ugomba gukika integer mu buryo bwo kumugaragariza urukundo ngo ubihaire umukozi. Komeza ukora inshingano zose za kibyeyi, umwiteho uko bishoboka.

Irinde guhangayika : Wihangayikishwa cyane n’imyitwarire y’uwo mwana ariko na none ntukabyishimire cyane ngo wumve ko kuba umwana akunda umukozi biguhaye amahoro ngo wumve ko azamwitaho nkuko wakabikoze.

Mu gihe rero ufite umwana ugaragaza gukunda umukozi kurusha uko abakunda nk’ababyeyi be, ntabwo bigomba kugutera guhangayika cyane ariko na none bikubere umwanya wo kwisuzuma urebe ko wita ku mwana uko bikwiriye nk’umubyeyi cyangwa se ko umwana atamugize uw’umukozi gusa.

Sources : howstuffworks.com na streetdirectory.com

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe