Imikoreshereze mibi y’ibikoresho bya plasitike itera abana kanseri

Yanditswe: 29-02-2016

Ibikoresheresho bya plastike ahanini biba birimo ikinyabutabire bita Bisphenol A. Icyo kinyabutabire kikaba aricyo ahanini kigira uruhare mu gutera kanseri z’ubwoko butandukanye igihe ibikoresho kirimo bikoreshejwe nabi.

Ibikoresho bya plastike biri mu bifite uruhare ro gutegeka ubuzima bwa muntu cyane kuko biri ku mwanya wa cumi mu bikoresho bikoreshwa cyane ku isi. Iyo mikoreshereze y’ibyo bikoresho nkuko bivugwa na Anastasie, umujyanama mu by’imirire, iyo ibaye mibi igira ingaruka ku bantu bayikoresha.

Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho imwe mu mikoreshereze mibi y’ibikoresho bya plastike ababyeyi bajya bagira ikaba yakongerera abana kongera ibyago byo kurwara kanseri. Twibanze ku bikoresho by’abana kuko aribo ahanini bakoresho ibikoresho bikozwe muri Plastike.

Dore imikoreshereze mibi y’ibikoresho ikoze muri plastike yongerera abana ibyago byo kurwara kanseri igihe bikoreshejwe nabi bigatuma cya kinyabutabire bita Bisphenol A kiva mu gikoresho kikajya mu biryo cyangwa se ibyo kunywa bigiye muri icyo gikoresho.

  1. • Gushyira ibyo kunywa bishyushye muri dukombe twa plastike abana banywesha bituma ya BPA irimo ijya mu byo kunywa. Aha hazamo na za gourdes zipfunyikwamo igihe abana bajya ku ishuri nazo si byiza kuzishyiramo ibintu bishyushye.
  2. • Gushyushya za biberon muri micro onde kugirango amata ashyuhe cyangwa se ukazitereka mu mazi ashyushye ngo amata ashyuhe.
  3. • Gushyira ibikoresho bya plastike ku zuba ugahita ubishyiramo ibyo kunywa cyangwa se ibyo kurya nabyo si byiza
  4. • Guhera abana ibyo kurya no kunywa ku bikombe n’amasahani bya plastike byashaje biba byaratangiye gushishuka.
  5. • Guteka tetines nabyo byongera ibyago ku mwana byo kuba yarwara kanseri. Ahanini ziriya tetines ziba zaragenewe gukoreshwa rimwe gusa ariko ugasanga umuntu ayikoresha kenshi, akajya ayiteka mu mazi ashyushye.
  6. • Gushyira ibyo kunywa mu ducupa twagenenewe gukoreshwa rimwe. Hari uducupa tuba twaragenewe gukoreshwa rimwe cyangwa se ugasanga igikoresho cyaragenewe gushyirwamo amazi gusa ariko ugasanga umuntu afashe nk’icupa ryagenewe amazi agashyiramo amata.
  7. • Kogesha amasabanue akaze nka eau de javel ibikoresho bya plastike
  8. • Guteka amazi yo mu macupa ya plastike yo gufunguza amata y’abana. Ubusanzwe amazi apfunyikwa mu macupa ya plastike aba afite ya BPA nubwo iba iri ku kigero gito ariko iyo uyatetse irushaho kwiyongera.
  9. • Guteka amazi ugahita uyashyira mu gikoresho cya plastike. Igihe utetse amazi ugomba kuyareka akabananza agahora ariko wapfunduyeho gato isafuriya, yamara guhora ukabona kuyashyira mu kabido ka plastike.
  10. • Gushyushya ibiryo muri micro onde mu gikoresho cya plastike. Ubusanzwe gushyushya ibiryo muri micro onde bisanzwe atari byiza, ariko iyo byongeyeho ko biri mu gikoresho cya plastike birushaho kongera bya byago byo kurwara kanseri, diyabeti, …

Nkuko Anastasie akameza abivuga, ibinyabutabire biboneka mu bikoresho bya plastike bijya mu biryo cyangwa se ibyo kunywa igihe bishyuhijwe ku buryo ubwo aribwo bwose ariko hari nubwo bushobora kuboneka no mu bidashyuhije kuko ubushakashatsi bwakorewe ku mazi apfunyikwa mu macupa ya plastike yo mu bwoko burenze icumi baje gusanga arimo ibinyabutabire byinshi bibi aba yarakuye mu macupa ya plastike apfunyitsemo.

Ubwo ni bumwe mu buryo ibikoresho bya plastike by’abana bishobora kubongerera ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye igihe bititaweho ngo bikoreshwe neza dore ko ahanini abana ari nabo bakoresha ibikoresho bya plastike cyane.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Murakoze cyane kurizi mpanuro muduhaye. None ikibazo cya plastike kirakomeye cyane. Reba mumashuri abana babahera mu bikombe namasahani ibiryo bishushe kuri plastike ! Abo bana bari muri riske pe ! Mwabwiye amashuri akarekeraho gukoresha plastike ahubwo bagashaka ibikombe namasahani yibyuma ko bihari ?

    Mudufashe rwose mudukorera ubuvugizi naho abana bazaba victimes za ba chinois !! Murakoze.

    Annastasie

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe