Amasarubeti y’abantu babyibushye cyane

Yanditswe: 25-02-2016

Isarubeti ni umwenda uba wambitse umuntu kandi ubera cyane abantu babyibushye kurenza abananutse bitewe n’uburyo iyo sarubeti iteye,ni nayo mpamvu twahisemo kurebera hamwe amasarubeti abera abakobwa cyangwa abadamu babyibushye cyane kurenza ko yakwambarwa n’abandi.

Umuntu ubyibushye cyane burya aberwa n’isarubeti y’ijinisi,hasi ikoze nk’ipantaro isanzwe naho hejuru ifite igice cy’imbere cyizamuka mu gituza giteyeho imishumi ifatiye inyuma,maze agashyiraho n’umukandara muto.

Indi sarubeti ibera abantu banini,iba nayo ikoze nk’ipantaro ya cotton y’icupa ifite n’imifuka nk’iy’ipantaro isanzwe maze ikaba iteyeho igice kizamuka mu gituza giteyeho imishumi ibiri igifashe maze ikambarwamo agapira gato k’amaboko magufi.

Hari kandi isarubeti yi’icupa nayo ifashe uyambaye,ikaba iteyeho igice cy’imbere kizamuka mu gituza kandi giteyeho imashini,ariko inyuma nta kindi giteyeho hakoze nk’ipantaro isanzwe,nayo iberana no kuyambarana n’agapira gato k’amaboko magufi cyangwa agasengeri ka goruje.

Umuntu ubyibushye cyane kandi aberwa n’isarubeti iteyeho ibipesu mu mayunguyungu,nayo ikaba ifite igice gifata mu gituza n’imishumi inyura inyuma.

Ku muntu ukunda kwambara imyenda ya simirikwire nawe kandi ari munini,yakwambara isarubeti isamuye igice cy’imbere n’inyuma,nayo hasi ikoze nk’ipantaro,kandi ikambarwamo agapira gato k’amaboko magufi.

Aya niyo masarubeti abera abakobwa n’abadamu babyibushye cyane kandi ukabona ari imyambaro ibambitse inababereye kurenza ko yakwambarwa n’abandi.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe