Angelique, umunyafrika umaze guhabwa Grammy Awards 3

Yanditswe: 19-02-2016

Angeque Kidjo ni umuhanzikazi ukomoka muri Benin akaba ari mu bahanzi bakomeye ku isi. Kuwa mbere w’icyi cyumweru ubwo hatangagwa Grammy Awards, nibwo Kidjo yegukanye igihembo cya gatatu mu gihe ibi bihembo byari bitanzwe ku nshuro yabyo ya 58.

Angelique Kidjo yavukiye muri Benin tariki ya 14 Nyakanga, 1960 mu gace bita Cotonou. Yakuze akunda kumva umuziki gakondo wo mu gihugu cye n’abandi bahanzi gakondo bo muri Afrika nka ba Miriam Makeba, Masekela, Manu Dibango, Santana,…

Ku myaka itandatu gusa Kidjo yinjiye mu itororero ry’imbyino gakondo ryari ryarashinzwe na mama we, ibyo bikaba aribyo byamuteye kumva ko akunze kuririmba no kubyina imbyino gakondo.

Ageze mu mashuri yisumbuye yatangiye kujya aririmba muri band y’ishuri abantu batangira ku mukundira uburyo aririmba muri icyo gihe cy’ubwangavu yari arimo.
Yahise atangira kuririmba ku giti cye ahita anasohora album yise pretty abifashijwemo n’umu producer w’umunya Cameroun witwa Ekambi Brillant na musaza we witwa Oscar
Iyo alubumu yaakunzwe cyane ituma azenguruka ibihugu bitandukanye byo muri Afrika y’uburengerazuba. Gusa nyuma yaho imivurungano ya politike yamubujije gukomeza ubuhanzi bwe mu gihugu cye bituma mu 1983 yimukira I Paris Mu Bufaransa.

Ageze mu Bufarana yakomeje umuziki ndetse ajya no mu ishuri ry’umuziki aho yahuriye n’umuproducer witwa Jean Hebrail wamufashije kumenyekana ari nawe waje kuba umugabo we. Yakomeje gukora cyane ari nako amenyekana mu 2000 azagusinyana na
Colombia Records, label y’I New York yamufashije gusohora alubum ze ebyiri.

Kidjo yakmeje gusohora imizingo myinshi y’indirimbo harimo iyo yasohoye muri 2014 yitwa Eve yatuye abagore bo muri Afrika

Angelique Kidjo kandi afite igitabo yanditse kivuga ku buzima bwe cyanditswemo n’abandi bantu bakomeye nka Desmond Tutu na Alicia Keys bagize amagambo bandika mu iriburiro ( preface), ku gifuniko cyacyo inyuma yagaragaraho amagambo yanditswe na Bill Clinton aho yagize ati : “ Ikindi kintu cyiza nzi kiruta ijwi rya Angelique Kidjo ni umutima we”

Mu bundi buzima bwihariye bwa Angelique Kidjo, ni umugore ufite umwana umwe akaba yaramubyaranye na Jean Hebrail bashakanye mu 1987, uwo mwana witwa Naima akaba yaravutse mu 1993.

Kubw’ibikorwa bye nk’umuhanzikazi ukunzwe hatitawe ku mateka yanyuzemo atamworoheye kugirango amenyekane, amaze guhabwa Grammy Awards eshatu zirimo ebyri amaze guhabwa mu myaka ibiri ikurikirana, iyo yahawe umwaka ushize n’iyo yahawe kuwa mbere w’iki cyumweru turi gusoza mu kiciro cya World Music Album.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe