Biyungiye mu rukiko bagiye gusaba gatanya

Yanditswe: 18-02-2016

Umubyeyi w’imyaka 49 yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu yiyunze n’umugabo yari yaramaze kugeza ikirego cyo gusaba gatanya mu rukiko none ubu akaba abanye neza n’umugabo we.

Yagize ati : “ Mfite imyaka 49 tumaze imyaka 21 dushyingiranywe njye n’umugabo wanjye. Tumaze imyaka 11 dushyingiwe mu rugo rwacu haje kidobya ngera aho numva nshaka gutandukana n’umugabo ngo nkunde mbone amahoro.

Ubusanzwe nashyingiranywe n’umugabo wanjye twese turi abakristu umugabo wanjye akomeye mu itorero ari mu bayobozi baryo ku buryo nari narahinduye idini kugirango batwemerere kudusezeranya.

Ngeze muri iryo torero nararikunze ahubwo aba arijye ukomeramo umugabo we atangira kugenda asubira inyuma imirimo y’itorero ayivamo, agera ku rwego rwo gushinga akabari, araduta njye n’abana aragenda.

Byari ikigeragezo gikomeye ariko nkasenga Imana ngo imfashe kubyihanganira. Ubwo yageze aho ashaka undi mugore, abana arijye njyenyine ubitaho, nta kazi mfite amafaranga yose yarayajyanye muri ako kabari yari yarashinze.

Ubwo namujyanye mu nkiko bamutegeko kwita ku bana nabyo biramunanira. Uwo mugore yari yarashatse yaje gukorera mu bantu b’inshuti zanjye ngo bajye bangira inama yo gusaba gatanya, nange ngeze aho koko mbona ko aribyo byaba igisubizo .

Numvise iyo nama ariyo ndatangira nshaka abanyamategeko bazabimfashamo mbagisha n’inama. Ikirego naragitanze ariko babanza kutwunga buri wese avuga impamvu ashaka gutandukana n’undi kuko n’umugabo wanjye yashakaga ko dutandukana kuko uwo mugore yari afite aribyo yashakaga kugirango asigare yisanzuye.

Ku munsi wakurikiyeho nagiye ku rukiko numva ibyo batubwiye byo kwiyunga aribyo kandi ko umugabo wanjye aramutse abyemeye namubabarira, kuko n’ubundi uretse inyungu z’abana nashakaga na pressure y’abantu banshyiragaho ngo nsabe gatanya, numvaga nkimukunda igihe cyose niteguye kumubabarira tugasubirana, nubwo twari tumaze imyaka hafi itanu tutabana.

Umugabo nawe yaje yafashe umwanzuro wo kunsaba imbabazi tugasubirana . Ubwo nyine twarasubiranye uwo mugore yari yarashatse aramureka kuko nta n’umwana bari barabyaranye,, ubanza ahari aribyo byatumaga amusaba kwemera gatanya adatindiganije.

Kuri ubu imyaka igiye kuba itandatu dusubiranye kandi tubanye neza nubwo yakomeje kwicururiza akabari ibyo kugaruka mu itorero akabyanga ntacyo bintwaye kandi kudahuza imyizerere si n’impamvu yatuma dutandukana.

Agasaro

Ufite ubuhamya wifuza kugeza ku basomyi ba agasaro.com watwandikira kuri

guwadata@gmail.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe