Potaje y’imboga zivanze

Yanditswe: 12-02-2016

Ibikoresho

  • Igice cy’ishu
  • Puwaro 3
  • Afafungo gato ka sereli
  • Karoti 2
  • Inyanya 6
  • Ibitunguru 3
  • Poivrons 3
  • Navet 1 ( ni nka karoti y’umweru)
  • Tungurusumu udusate 3
  • Ikirayi 1 kinini
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Ronga imboga zose neza mu mazi menshi utikate
  2. Zushyire mu isafuriya ushyiremo amazi arengeye
  3. Zishyire ku muriro zimareho isaha
  4. Ziri hafi gushya ushyiremo umunyu na poivre
  5. Zisye ukoresheje mixer
  6. Kugirango zibe potaje nziza urabanza ugakuramo amazi ugashya imboga ukwazo
  7. Sukamo ya mazi ubivange ubisubize ku ziko ho gato
  8. Iyi potaje ni nziza ku bana batarasha kurya ibintu bikomeye, ku bagore babyaye babazwe n’abandi bantu bose babasha kuyikora ni nziza ku buzima.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe