Yapfakaye atarabyara none afite ubwoba bwo kongera gushaka

Yanditswe: 10-02-2016

Gupfakara byiyongereyeho kuba ukiri muto birababaza cyane ndetse abantu bamwe bagatinda kwakira ibiba bibabayeho. Umusomyi w’agasaro watwandikiye aragisha inama kuko nyuma yo gupfakara, umugabo we akamusiga nta mwana, ahorana ubwoba bwo kongera kwinjra mu rukundo ngo abe yakongera gushaka undi mugabo.

Yagize ati : “ Nakundanye n’umusore imyaka igera kuri ine dukundana urukundo rumwe rwa nyarwo ariko ibyaje gukurikiraho ni agahinda gusa. Yaje kwitaba Imana aribwo urukundo rwari rugeze aharyoshye n’urubuto yansigiye mu nda narwo ntirwabasha kubaho.

Twakoze ubukwe muri 2009 umugabo wanjye ahita akora impanuka yitaba Imana. Ubwo yari ansigiye inda ariko nayo ntiyabasha kuvuka iza kuvamo itagejeje igihe.

Kuva uwo munsi umugabo wanjye yitaba Imana nahise numva niyanze nanjye ubwanjye bikubitiyeho no gupfusha umwana w’imfura nabyo numva bikinkomereye kubyakira ngo nongere ninjire mu rukundo ngire umuryango wishimye.

Hagiye gushira imyaka irindwi ibyo bibaye ariko buri gihe numva meze nkaho byabaye uyu munsi. Ngerageza kubyikuramo ariko byarananiye. Iyo hagize nk’umusore unsaba urukundo muhakanira atararangiza no kubivuga.

Ikibazo kindi mfite ubu maze kugeza imyaka 33 kandi rwose sinshaka kuzasaza ntabyaye . ariko numva nshaka kuzabyarana n’umuntu dukundanye kandi na none nkumva urwo rukundo ntarwo mfite.

Muri make ndangirango mumfashe kuko ndaremerewe pe ! Numva meze nk’umuntu uri mu rujijo sinzi icyo gukora nicyo kureka. Nifuza kubyara umwana ariko nkumva ntazi umuntu namubyarana nawe uko yaba ameze kuko numva urukundo rwose nari mfite ntazi aho rwagiye. Ubuse haracyari kare nkomeze ntegereze bizaza ?

Ubuse nzakore iki koko ngo nongere kwisanga mu buzima busanzwe nirengangize ibyambayeho ?

Umusomyi w’agasaro

Uramutse ufite ubuhamya cyangwa se ushaka kugisha inama, watwandikira kuri
guwadata@gamil.com
.

Ibitekerezo byanyu

  • Muvandimwe mushiki wanjye. Mu buzima ibigeragezo bibaho ariko nyuma yabyo ubuzima burakomeza. Ntago uri wenyine wapfushije cg wapfakaye ukiri muto. Menya ko nta kintu na kimwe kibaho kidafite impamvu. Garuka mu buzima kandi ugabanye kwiheba kuko isi Si iy’umunezero. Abahanga bavuga ko isi idasakaye ! Urimo gusaza kubera guheranwa n’agahinda kandi ntibikwiye. Gana Imana usenge kandi nubona umusore usenga uzagira ubuzima bwiza. Wikwiheba Imana iragukunda kandi uriho wese azapfa. Gusa icyiza ni uko uwizera Yezu Kristu wese azabaho. Komera muvandimwe. John.

  • Wasaba imana ikagukiza ibyo bikomere,,,ushake n,abakozi b,imana wegere nabanyamasengrsho,,,imana izakwomora ibikomere byose

  • ngewe mbona wabyikuramo ,ukiyemeza gutangira ubuzima bushya kuko hari benshi bahuye n’ibyago nk’ibyo cg birenze Imana ikabatabara. Byose biba izi impamvu zabyo nubishobora uzampe nber yawe kuri email yange Nkugire izindi nama ni Ubarijoreva@gmail.com

  • byikuremo najye nahuye nabyo gusenga kurangiza byose.niyonzira nanyuzemo narimaze imyaka 7.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe