Mask yatuma uruhu rureka guhora ruyaga

Yanditswe: 08-02-2016

Abantu bamwe bakunda uruhu rwumutse ariko na none rufite itoto nyamara usanga bene urwo ruho rwifuzwa na benshi batarubona kuko ahanini usanga bamwe bahora bayaga cyane ukagirango biseze gikotori ndetse wanashyiraho poudre mu mwanya muto ukaba urongeye urayaze.

Ku bifuza uruhu ruhora rwumutse ariko rufite itoto dore mask yoroshye yabigufashamo :

Ibikoresho byagufasha

  • Umutobe w’indimu akayiko 1( ukoresha umutobe wikoreye wumwimerere)
  • Umutobe wa pomme akayiko 1( umutobe wikoreye w’umwimerere)
  • Sauge( ni ibibabi bikunze gukoreshwa nk’ibirungo byo guteka wabibona aho bacuruza ibirungo byo guteka nka za teyi, romarin, basilica,..)
  • Urayumisha ukayikoramo ifu akayiko 1( wanika ibibabi ukazabivungagura bikavamo ifu cyangwa se ukabisekura)

Uko bikorwa

  1. Vanga ibikoresho byose
  2. Karaba mu maso neza
  3. Sigamo rwa ruvange wakoze ubimarane iminota iri hagati y’itanu n’icumi
  4. Bikarabe n’amazi y’akazuyazi
  5. Ubikora buri munsi uko ubonye umwanya ukagenda ubona ingaruka bigira uko iminsi ishira
  6. Gusa iyo utangiye kubona ingaruka nziza ugenda ugabanya ukabikoresha nka kabiri mu cyumweru.

Ubu ni bumwe mu buryo bwagufasha kugira uruhu rutayagirana kandi rufite itoto.

Source : Hellogrow.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe