Saint Valentin yamugizeho ingaruka zimushengura umutima

Yanditswe: 07-02-2016

Umunsi w’abakundana wizihizwa buri tariki ya 14 Ugushyingo ubera benshi umunsi w’ibyishimo ariko hari nabo usigira ibikomere kubera uburyo baba bawitwayemo. Umukobwa twaganiriye yaduhaye ubuhamya avuga ko mu buzima bwe aba adashaka no kumva ko umunsi wa Saint Valentin wageze kuko ariwo ntandaro y’ubuzima bubi abayemo.

Uwo mukobwa yagize ati : “ Nitwa Nirere ( izina duhinduye)mfite imyaka 22 ariko mfite umwana ugiye kuzuza imyaka itanu, namubyaye mfite imyaka 17 gusa.

Kuva kuri saint Valentin yo muri 2011 kugeza izi saha ubuzima bwanjye bugenda buba bubi nkabona nta hazaza mfite kandi mbere nabonaga ndi umukobwa ufite ahazaza.Ntarabyara uyu mwana nari mfite inzozi zo kuzaba umuganga nigaga mu mwaka gatatu w’amashuri yisumbuye kandi naratsindaga nkabona amanota meza.

Ubwo rero umunsi umwe inzozi zanjye zaje kwicwa no kwishinga iby’abandi bakora, nanjye numva ko ngomba kuba umusirimu nk’abandi bana. Twari dufite ikigare cy’abana bane twagendanaga twese dufite inshuti z’abanyeshuri b’abahungu twigaga ku kigo kimwe.

Ku munsi wa Saint Valentin wo muri 2011 twariteguye dushaka impano, urumva nawe ukuntu abana bo muri icyo kigero bashyuha mu kwizihiza Saint Valentin.
Ubwo twavuye ku ishuri kuko twese twigaga dutaha, buri wese afitanye gahunda n’umukunzi we yo kuza kumuha impano cyangwa se bagasohokana, n’ibindi bikorwa bitandukanye abakundana bakora kuri uwo munsi.

Twaratashye njya kureba umukunzi wanjye mushyiriye impano nsanga iwabo nta muntu uhari, Urumva n’ukuntu twari dushyushye sinakubwira turaryamana nta by’agakingirizo rwose kuko byari ubwa mbere numvaga ntatwara inda.

Nakomeje kwiga ariko igihembwe kiri hafi gusoza ntangira kumva mfite ibimenyetso by’umugore utwite . Nabaga kwa mukuru wanjye aramvumbura atangira kumbaza niba ntacyo nakoze. Nakomeje kumuhisha ariko bigeze aho birigaragaza arambwira ngo ntahe iwacu nsange mukecuru mu cyaro.

Ubwo yaranyirukanye njya kwa mukecuru mu cyaro nabo nkomeza kubahisha uwanteye inda kuko uwo musore yari yaransabye kuzabigira ibanga yarambwiye ko azajya amfasha rwihishwa kuko iwabo bari bakize yabonaga amafaranga menshi yo gupfusha ubusa.
Ndi hafi kubyara mama wanjye yitabye Imana noneho numva ndushijeho guta umutwe kuko nta wundi muntu wundi nari mfite nahungiraho.

Tumaze iminsi ibiri tumushyinguye wa musore yanyoherereje amafaranga ibihumbi mirongo itanu kuri telefoni najyaga ntira nkamuhamagaza ngo azamfashe mu kubyara, arambwira ngo nshobora no kutazongera kumubona kuko iwabo bagiye kwimukira muri Afrika y’epfo akaba ariho bagiye gutura n’umuryango we.

Kuva uwo munsi kugeza na n’iyi saha nta makuru ye ndongera kumenya kuko niyo mwandikiye kuri facebook akabona ko arijye aranyihorera. Keretse rimwe nibwo yansabye kumwoherereza ifoto y’umwana nyuma yahoo arambwira ngo naramubeshye siwe wanteye inda kuko umwana badasa.

Ubu mbayeho ubuzima bwo kwicuza, gusuzugurwa n’umuntu wese umbonye no kubona ko nta hazaza mfite. Nasubiye kwa mukuru wanjye ariko nawe tubanye nkaho ndi umukozi we, kuhaba n’umwana mba mbona bimubangamiye.

Gusa na none sirarenganya uwo muvandimwe wanjye kuko yahoraga angira inama ariko nkazirengago. ubu yanjyanye mu ishuri ryo kwiga kudoda iyo ndangije akazi ko mu rugo njya kwiga kudoda, mbikora mbikunze kugirango nzabone ko nzasohoka muri ubu buzima nkazabasha no gutunga umwana wanjye.

Ndagira Inama abandi bana b’abakobwa kutazishora mu busambanyi ku munsi wa Saint Valentin kuko ikosa ry’umunsi umwe gusa ryakwicira ubuzima bwawe bwose.

Agasaro
Uramutse ufite ubuhamya cyangwa se wifuza kugisha inama watwandikira kuri guwadata@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Ihangane ubuzima burakomeza nange nabyaye mfite imyaka 18 umwana wange afite imyaka 4 kandi ntababyeyi ngira kandi nkorara akazi gaciriritse ariko karantunze numwana wange, ihangane ugeusenga imana yonyine niyo ishobora byose nshuti.

  • ihangane ubuzima bwawe buracyahari kora cyane
    hari benshi bahiye nibirenze ibyo uzabaho humura
    senga cyane kdi ukorecyane

  • Ufite amahirwe menshi cyane kuko nimba umuvandimwe yaragufashe ni umwana wawe iryo ni ishimwe rikomeye akongera ho no kugushyira mu ishuri ryi umwuga ayo nayandi atabonwa na buri wese ahubwo komera cyane naho gukora murugo ugomba gukora ubikunze kuko namukuru wawe kujyirango abone uko abatunga nawe abanza kujya gukora courage cyane.

  • Humura mwana wamama uzabaho humura kuko harabakurenze knd bakihangana .Gusa nabonyeko ikibazo gishobora gutuma umenya ubwenge kurushaho

  • yoooooooooooooooooooooooo pore sana NYAGASANI AKOMEZE KUKUBA HAFI DISI

  • Humura kandi ukomere nyagasani arakuzi kdi ejo hawe ni heza doreko ukiri na muto.

  • ihangane ntacyo uzaba uracyari muto kdi umunyarwanda yagiz,ati< ntawe uvuma iritararenga>

  • Ubuzima bwiza buri imbere. Ihangana cyane nkuko wihanganye peee !!! Ishyire mu mu tuzo urere umwana mu mahoro,ukore neza, wige neza,ndetse ushime Imana, kuko izagukorera ibitangaza. Urakoze kandi kugira abandi inama. Imana iguhe imigisha ukwiye ! Hobeee !!!

  • sha nukur ihangane najy uyumunsi ndawanga kumpamvu zenda kuba nkizo gusa zirenzizo bavandimw mujye mwitonda nimujya muriyo minsi

  • ihangane nanjye byambayeho ark burya iyo witwaye neza nyuma yaho kandi ugasenga cyane ntakabuza Imana iragushumbusha kandi izanakurera wowe egera Imana cyane utayiryarya nayo izakuba hafi naho ubuzima burakomeza .

  • ihangane nanjye byambayeho ark burya iyo witwaye neza nyuma yaho kandi ugasenga cyane ntakabuza Imana iragushumbusha kandi izanakurera wowe egera Imana cyane utayiryarya nayo izakuba hafi naho ubuzima burakomeza .

  • Egera Imana Ntukongere Kurangara Imana Izakubabarira Iguhoze Ihangane.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe