Ibintu 10 utari uzi kuri Mariah Carey ugiye gukora ubukwe gatatu

Yanditswe: 05-02-2016

Umuhanzikazi w’umunyamerika Mariah Angela Carey ugiye kurushinga bwa gatatu nyuma yo gutandukana n’abagabo babiri, ni umuhanzikazi wakunzwe cyane ku isi yose mu bihe byo hambere na nubu akaba akivugwa.

Dore ibintu utari umuziho

Mariah Carey papa we akomoka muri Afrika : Papa wa Mariah Carey, Alfred Roy Carey akomoka muri Afrika akaba ari umunyamerika uvanze n’umunyafrika

Izina rye rikomoka ku ndirimbo : Izina Mariah ababyeyi be barikuye ku ndirimbo yari igezweho icyo gihe ubwo yavukaga mu mwaka w’I 1970, iyo ndirimbo ikaba yitwa “They call the wind Mariah”

Yakuye ubuhanzi kuri mama we : Mama wa Mariah Carey witwa Patricia yakoraga akazi ko kuririmba akaba ariho Mariah yakuye impano yo kuririmba kuko yatangiye kujya amwigana afite imyaka ibiri gusa.

Yari afite akabyiniriro ya Mirage kuko yasibaga ishuri cyane : Mu mashuri yisumbuye Mariah Carey yari afite akabyiniriro ka Mirage bamwise kubera gusiba ishuri cyane.

Mbere yo kuba umuhanzi yize iby’ubwiza : Mbere yo gutangira kuba umuhanzi ubikora nk’umwuga Mariah Carey yize ibijyanye n’ubwiza nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu ishuri ryisumbuye rya Harborfields muri Greenlaw.

Yakoze akazi koroheje mbere yo kuba umuhanzi : Yatangiye gushakisha ubuzima ubwo yari ashoje amasomo y’ubwiza akajya akora muri salon zita ku misatsi ndetse yanakoze muri za restora ari umuserveur.

Indirimbo ye yitwa One sweet day yarakunzwe cyane : Iyi ndirimbo Mariah Carey yayifatanije n’itsinda rya Boyz II Men yarakunzwe cyane ikaba yaramaze ibyumweru 16 muri Billborad Hot 100.

Amaguru ye yamwinjirije miliyari y’amadorali : Muri 2006 Mariah Carey yasinye kontaro na sosiyete yitwa Gillette mu bukangurambaga bari bafite bwitwaga Legs of Goddess, aho bagombaga gukoresha ifoto y’amaguru ye muri ubwo bukangurambaga, bikaba byaramwinjirije miliyari y’amadorali y’Amerika.

Agiye gukora ubukwe bwa gatatu : Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo byavuzwe ko Mariah Carey agiye gukora ubukwe nyuma y’igihe kitageze ku mwaka umwe atandukanye n’umugabo we Nick Cannon bafitanye abana babiri b’impanga. Kuri ubu Mariah Carey ari kwitegura kurushinga n’umuherwe wo muri Australia witwa James, gusa bikaba bivugwa ko Mariah atifuza kuzabyarana nawe.

Nubwo Mariah Carey na James bahishuye ko bifuza kurushingana ntibaratangaza itariki y’ubukwe ndetse uyu mugore aracyategereje ko urukiko rumuha icyemezo cy’ubutane bwa burundu na Nick Canon wahoze ari umugabo we.

Maria Carey na Nick Cannon barushinze mu mwaka wa 2008 , mu mwaka wa 2011 nibwo babyaranye impanga Monroe Cannon na Moroccan Scott Cannon.

Umugabo we wa mbere akaba yitwa Tommy Mottola babanye kuva 1993 kugeza mu 1998 nawe baza gutandukana.

ibyo ni bimwe mu bintu by’ingenzi byaranze umuhanzikazi Mariah Carey

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe