Kiki, yatangije itsinda ry’ abagore bavuza ingoma

Yanditswe: 08-10-2014

Gakire Katese Odile uzwi ku izina rya “KIKI”ni umukinnyi w’ikinamico, umwanditsi ndetse n’umuyobozi w’ibihangano bitandukanye.Yamenyekanye cyane mu Rwanda ndetse no mu mahanga ahanini binyuze mu ishyirahamwe ry’abakarazakazi yashinze, rica ibintu hano mu Rwanda, riza no guhiga amahanga mu iserukiramuco.

Mu mwaka wa 2004, nibwo yashinze ishyirahamwe ry’abagore bavuza ingoma ryitwa “Ingoma nshya”. Aganira n’agasaro.com, yavuze ko yatekereje uburyo yazamura umugore abinyujije muri bimwe mu byo bitaga “kirazira”.

Nkuko abivuga ngo mu ntangiriro barabasekaga kuko byari bizwi ko kuvuza ingoma ari umurimo w’abagabo gusa. Nyuma ngo uko iminsi igenda yicuma bagaragaza ubushobozi “Ingoma nshya” bagiye baserukira u Rwanda mu bihugu bitandukanye nka New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu Buhorandi, Senegal, Zimbabwe, muri Kongo ndetse batwara igihembo cya mbere ku rwego rw’isi mu Buhorandi.

Guhanga udushya ngo niyo ntego, ubu “Ingoma nshya” zabyaye “Inzozi nziza” inzu iherereye I Huye. Iyi nayo yaje icuruza udushya nka ice cream bikorera ubwabo, n’ibindi ku buryo butamenyerewe mu Rwanda. Ibi ngo ni mu rwego rwo kwagura imirimo.

Kiki avuga ko kuvuza ingoma ari bimwe mu bigize akazi ke ka buri munsi kuko ari umukozi wa kaminuza nkuru y’u Rwanda muri Centre Universitaire des Arts. Bagenzi be b’abagore ayobora badutangarije ko mu ntangiriro abagabo babo n’imiryango batabyumvaga ; ubu ngo nibyo byabaye ishema ryabo kuko ari ho bavana umugati wa buri munsi.

Ku bwa Kiki ngo abanyarwandakazi ntibagomba kwitinya “igihe cyose uzi ko ukora byiza, gerageza”. Abagore ntibakagombye gutegwa na za kirazira, dore ko banafite Leta igamije kubateza imbere.

Mu migambi afite harimo nko gushinga amashami y’”Inzozi nziza” mu gihugu hose, kwagura uwo murimo wo kuvuza ingoma akagera n’i Burundi. Gukomeza iserukiramuco ngarukamwaka mu kuvuza ingoma Rwanda drum festival (RDF) batangije mu myaka ine ishize, n’ibindi.

Odile ubu afite imyaka mirongo itatu n’itandatu. Yize ibya politiki muri kaminuza, nyuma aza guhugurwa mu by’amakinamico muri Lecoq School for physical theatre mu Bufaransa. Amaze guhabwa ibihembo mpuzamahanga (awards) bibiri kimwe mu kwandika Filimi ikindi mu kinamico.
T.Fabrice

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe