Yafashwe ku ngufu na se wabo

Yanditswe: 03-02-2016

Gufatwa ku ngufu ni ikintu kibabaza uwagikorewe haba inyuma ku mubiri ndetse no gukomereka ku mutima. Umubyeyi waduhaye ubuhamya bw’ibyamubayeho we yarakomeretse cyane kuko yafashwe ku ngufu n’uwamureraga ariko akaba yishimira kuba yarakize ibikomere byose yamuteye, kuri ubu ubuzima bukaba bwarakomeje.

Yagize ati : “ Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi twasigaye turi imfubyi njyewe na basaza banjye babiri bari bato kuri jye. Ubwo byabaye ngombwa ko tujya kuba kwa data wacu kuko twari bato tutabasha kwitunga twenyine.

Maze kuzuza imyaka hafi icyenda niga mu mashuri abanza mu mwaka wa kabiri uwo data wacu yatangiye kujya ansambanya ku gahato, akambwira ngo nimbivuga azanyica. Ubwo yabigize akamenyero mara nk’amezi atatu mbaho muri ubwo buzima.

Nageze aho ndarwara nanirwa no kujya kwiga urumva ko nari narangiritse bikomeye. Nabiganirije umubyeyi twari duturanye aho guhita abibwira abayobozi agira umujinya ajya kubibaza data wacu. Ubwo baratongana ariko ntihagire undi muntu babibwira bujya gucya uwo data wacu yatorotse ajya i Burundi kuko twari dutuye I Butare muri Nyaruguru byari byoroshye gutoroka ukagenda.

Kuva uwo munsi ntaragaruka numva ngo umugore n’abana bamusanzeyo.

Icyo nshaka ko ubuhamya bwafasha abantu si ukubabwira ububarare nahuye nabwo kuko nabo barabyumva kuba nari nsigaye ndi imfubyi, nkangirika gutyo nkiri umwana, igisebo mu bandi bana mu cyaro namwe murabizi ukuntu amakuru agenda, icyo nifuza ko abantu bakuramo nuko kwiyakira ugakira ibikomere nk’ibyo nagize bishoboka.

Ibaze ko narinze njya gushyingirwa abantu bakica ubukwe ngo sinzabyara kuko nasambanyijwe nkiri muto, abandi ugasanga bangira inama yo kuzashaka kure mu bantu batanzi, mbese nanjye nageze aho ngira ubwoba ko wenda ntazabyara, ku buryo nigeze no kujya kwa muganga ndabimutekerereza aho mariye kuba mukuru, musaba ko yandebera akareba ko nta kibazo mfite, ambwira ko ndi muzima nzabyara nta kibazo.

Ibyo byambayeho byose nageze aho ndabyakira ku buryo mbibwira abantu nk’inkuru isanzwe n’umugabo wanjye dufitanye abana babiri arabizi ko byambayeho kuko nawe tuvuka mu gace kamwe, izo nkuru zamugezeho.

Ahanini kwiyakira kuri uru rwego mbona narabifashijwemo no kugira inshuti nziza, gushaka ibintu bituma ntihugiraho nko kujya gusenga, nkajya muri korali, ku buryo nta mwanya munini wo kwihugiraho ngo numve nihebye nagiraga.

Maze kugeza igihe cyo gushyingirwa nibwo natangiye kugira ubwoba nkibaza umugabo uzihanganira iby’amabyeyeho aho nzamukurura, ariko Imana yaramumpaye uzi ibyanjye byose kandi abirengaho akankunda uko bikwiriye.

Gukira ibikomere by’umutima ni ikintu kitoroshye ariko kirashoboka, nuwo Data wacu numva naramubabariye nubwo atinya kugaruka kubera ko amategeko yamukurikirana akaba agiye kuzasazira ishyanga.

Uramutse ufite ubuhamya cyangwa se ushaka kugisha inama watwandikira kuri email : guwadata@gmail.com cyangwa se ugahamara kuri 0785633501

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe