Impamvu itera kuva kandi utari mu mihango

Yanditswe: 03-02-2016

Bijya bibaho ko umugore cyangwa se umukobwa yava kandi atari mu mihango. Ayo maraso ashobora gusa n’ayasanzwe cyangwa se akajya kuba umukara, ashobora kuba menshi cyangwa se akaza gahoro gahoro. Uko amaraso yaba ameze kose, igihe aza atari igihe cy’imihango haba hari ikibazo.

Muganga Anselme aratubwira uko wabyitwaramo igihe ubonye uri kuva kandi utari mu mihango n’impamvu yabyo :

Zimwe mu mpamvu zitera kuba wava utari mu mihango :

Impamvu zitera amaraso kuza kandi umuntu atari mu mihango ziratandukanye, umuganga niwe umenya ikibetera nyuma yo gusuzuma umurwayi akurikije n’ibindi bimenyetso umurwayi aba afite nko kubabara, kugira ibimenyetso nk’iby’umugore utwite, n’ibindi
Gusa ahanini usanga na none kuva utari mu mihango nta bundi buribwe bitera akaba ari nabyo bituma abantu batita ku kujya kwivuza nyamara bakirengagiza ko bishobora kuba ari ibimenyetso by’ubundi burwayi.

Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutera kuva kandi utari mu mihango :

Kuba utwite : Gutwita bishobora gutera umugore kuva, cyane cyane iyo umwana yagiye inyuma ya uterus nk’urugero akaba yajya mu gice bita trompe de fallope. Icyo gihe bitera umugore kuva no kuribwa.

Imiti yo kuboneza urubyaro : Imiti yo kuboneza urubyaro ishobora nayo gutere umugore kuva kandi atari mu mihango cyane nko mu byumweru bya mbere nyuma yo gufata agapira ko hasi ( Sterelit), urushinge, kwibagirwa gufata ikinini cyo kuboneza urubyaro,..

Gukomereka ibice by’imyanya myibarukiro y’imbere : Hari nubwo hashobora kuba hari ikintu cyaturutse inyuma kigakubita ku myanya myibakiro umuntu akangirika imbere
bigatuma uva mu bihe bitari iby’imihango

Kanseri y’inkondo y’umura : bishobora kandi kuba ikimenyetso cya kanseri y’inkondo y’umura

Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye
Ibibyimba byitwa fibromes, n’ibindi

Impamvu iyo ariyo yose si byiza ko wicecekera ngo ureke kujya kwa muganga mu gihe ubona ko uva kandi atari igihe cy’imihango. Impamvu imenywa n’umuganga akakuvura akurikije ikibitera. Niba ubona amaraso atari imihango kuko ubusanzwe imihango imara iminsi iriha gati y’itatu n’icyumweru, ihutire kujya kwa muganga.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe