Amagambo uzirinda kubwira ingimbi cyangwa umwangavu

Yanditswe: 28-01-2016

Hari amagambo ababyeyi babwira abana babo b’ingimbi n’abangavu baziko bari kubahana ariko ugasanga aribwo umwan aarushijeho kunanirana kuko ayo magambo amutera umujinya kurushaho. Mu gihe rero uri kuvugana n’umwana wawe cyangwa mwatonganye uzirinde kumubwira aya kuko azarushaho kubigira bibi :

Niba wumva tutabyumvikanaho urugi rurakinguye !

Amagambo nkaya ababyeyi bayakoresha kenshi igihe bananiwe kumvikana n’abana babo b’ingimbi n’abangavu ariko bagashaka ko igihe batumvikanye bashaka ahandi bajya kuba bagasa n’ababirukanye mu rugo. Umwana w’ingimbi we ashobora guhita afata icyemezo kibi kuko n’ubundi aba ari mu gihe cyo guhangana n’umubyeyi agahita akurikiza ibyo umubwiye cyangwa se niyo yahaguma akajya yumva ko umwanga, utamushaka.

Uratinyutse nyuma y’ibyo nagukoreye byose !
Ugomba kumenya ko kwita ku mwana wawe ari inshingano zawe kandi ko ibyo umukorera utagomba kubikangisha ngo ujye umucyurira. Izo ziba ari inshingano zawe ntabwo ari ikiguzi kugirango umwana ahereko akumvira.

Bura kurya bike umenye ko abasore badakunda abakobwa babyibushye !
Iyi nteruro cyangwa se andi magambo yose atera umwana kutishimira uko ameze ntabwo aba ari meza ku mwana. Burya ikintu umwana abwiwe n’umubyeyi kumukora kumutima cyane kurushaho.

Iyo uza kuba waranyumviye !
Igihe habaye ingaruka z’icyaha umwana yakoze si byiza kumubwira amagambo amwibutsa ko wari warabimubwiye mbere hose. Menya ko umwana wawe atagomba kwifata nkuko wifata mu gihe rero ahuye n’ingaruka runaka mufasha kwigira kuri izo ngaruka aho kumwereka ko iyo uza kuba ari wowe utari bubikore.
Wagiye witwara nka murumuna wawe cyangwa mushiki wawe !

Iyo umwana atangiye kumva ko umugereranya n’abandi si byiza kuko buri muntu wese agir auko ateye kwe kwihariye. Mufashe uhereye kubyo afite nuko ateye wirrind ekurebera ku bandi no gushaka ko aba nkuko wowe wifuza.
Ukoza isoni umuryango !

Igihe yakoze ikosa na none si byiza ko umubwir aamagambo mabi ngo akojeje isoni umuryango.,.. niba ushaka ko koko yikosora mubwire uti : “ Ntabwo nishimiye ibyo wakoze ariko ndacyagukunda kandi nifuza ko utazongera gukora iryo kosa”

Nta hazaza heza tugutegerehejo !, Ntawakizera ibyawe !,..

Umwana w’ingimbi cyangwa s eumwangavu si byiz ako umubwira amagambo y’uruca ntege nkaya kuko ashobora kwibwira ko koko ntacyo avuze imbere yawe.

Birashoboka ko haba hari amagambo amwe muri aya wakundaga kubwira umwana wawe w’umwangavu, gerageza ushake uburyo wayahindura kuko atuma umwana arushaho kujya kure yawe aho kukwisanzuraho nk’umubyeyi. Ikindi kandi ujye wibuka nawe ukiri muri icyo kigero wibuke amagambo bajyaga bakubwira akakubabaza uzarushaho kumenya ibyo udakwiye kuwbira umwana wawe.

Source : Afriquefemmes

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe