Crème ya vanilla, orange na shokola

Yanditswe: 23-01-2016

Crème ya vanilla na shokola ni dessert yoroshye kuyikora kandi nziza dore ko n’ibikoresho byayo nabyo biboneka ku masoko y’ino mu Rwanda. Mu kugirango iyi crème imire neza kurushaho kandi ibe isa neza buri yose uyikora ukwayo ukaza kuzisuka mu kirahure nyuma nabwo utazivanze.

Ibikoresho kuri crème ya orange :

  • Umutobe wa orange 250 ml
  • Isukari ibiyiko 3
  • Yourt akayiko 1
  • Crème ya vanilla
  • Ibikoresho kuri crème ya vanilla
  • Amata ml 150
  • Crème fraiche ml 100
  • Vanilla agasate 1
  • Isukari grama 50
  • Ifu ikoze mu bigori iba itunganije neza bita “maizena” ikiyiko 1
  • Ibikoresho kuri crème ya shokola :
  • Amata ml 150
  • Crème ml 100
  • Shokola garama 100

Uko bikorwa

  1. Ushobora guhera kuri crème ushaka ariko twabayiteyemo guhera ku ya orange
  2. Shyira mu isafuriya umutobe wa orange, isukari, yourt ubishyire ku muriro kugeza igihe isukari iyengeye
  3. Bisuke mu kirahure ubitereke muri frigo
  4. Fata ibikoresho byose byo gukoresha crème ya vanilla ubishyir eku ziko bibire
  5. Bireke bihore ubundi ukure muri frigo cya kirahure ubisukeho hejuru
  6. Ongera na none ufate ibikoresho bya crème ya shokora ubushyire ku ziko bibire ubireke bihore ubisuke hejuru ku kirahur ekirimo izindi crème

Muryoherwe !

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe