Tsai Ing-wen perezida wa mbere w’umugore wa Taiwan

Yanditswe: 23-01-2016

Ku nshuro ya mbere leta ya Taiwan iherutse gutora perezida wa repuburika w’umugore witwa Tsai Ing-Weng wegukanye insinzi ku majwi 56.1%,aturutse mu ishyaka rya Democratic Progressive Party(DPP) ryari rihanganye n’iryari ku butegetsi.

Tsai Ing-wen yavutse kuwa 31 ukwakira 1956 ahitwa Zhongshan mu gace ka Taipei ho muri Taiwan,akaba ariwe muhererezi w’iwabo.

Amashuri akaba yarize amashuri abanza n’ayisumbuye mu gace iwabo bari batuyemo I Zhongshan,maze akomereza muri kaminuza nkuru ya Taiwan,mu ishami ry’amategeko ari naryo shami yakomeje kwiga no mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza,muri kaminuza yitwa Cornell University Law School mu mwaka w’1980,anahabwa imyabumenyi y’ikirenga mu mategeko muri London School of Economics,mu mwaka w’1984,akomeza no kunononsora ibijyanye n’amategeko muri kaminuza ya Chengchi na Soochow University zose zo muri Taiwan.

Mu mwaka wa 2000,Tsai yakoze muri komisiyo y’ibijyanye n’ubucuruzi,n’ubutaka ndetse no mu nama nkuru y’umutekano muri Taiwan ndetse anayobora akanama gashinzwe ububanyi n’amahanga.

Mu mwaka wa 2004,nibwo Tsai yagiye mu ishyaka ritavugaga rumwe n’ubutegetsi rya DPP (Democratic Progressive Party),ahita anagirwa umwanditsi waryo ku rwego rw’igihugu.

Mu mwaka wa 2007 yagiye gukora mu biro bya perezidansi,ndetse anagirwa uwungirije minisitiri w’intebe wa Taiwan.

Muri 2008 nibwo yiyamamarije kuyobora ishyaka DPP,ahita aba chairperson waryo,kuva kuwa 19 Gicurasi 2008.

Kuva mu mwaka wa 2010,yatangiye kujya agaragara mu biganiro mpaka byo kuri televisiyo ahanganye n’ubutegetsi bwariho buyobowe na perezida Ma Ying-Jeou cyane cyane ku bibabzo by’ubukungu bw’igihugu,ari nabyo batumye yongera icyizere agatorerwa kongera kuyobora iri shyaka muri uyu mwaka wa 2010 ku mwanya wa chairwoman.

Mu mwaka wa 2014,ishyaka rya DPP ryakomeje gushyira imbaraga mu kwiyubaka cyane cyane mu gihe iki gihugu cyitegura amatora ya 2016,maze biza no gutuma iri shyaka ritsinda amatora,ariko uruhare runini rugizwe na Tsai,ari nawe waje kwegukana insinzi ku majwi 56.12%.

Tsai Ing-weng niwe mugore wa mbere ubaye perezida wa Taiwan,akaba nta mugabo yigeze ashaka nta n’umwana agira.

Source ; wikipedia

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe