Ahabanza » Gutaka » Ubusitani » Uko wakora umutako wo mu busitani mu bikoresho byo mu rugo byashaje

Uko wakora umutako wo mu busitani mu bikoresho byo mu rugo byashaje

Yanditswe kuwa 22-01-2016 Saa 14 : 49

Ibikoresho byo mu rugo bitandukanye bijya bisaza abantu bakabijugunya, ariko burya bishobora kuvamo umutako mwiza mu busitani kandi ubusitani bwawe bukaba bufite umwihariko wo kugaragar aneza kurusha ubundi.

Dore bimwe mu bikoresho bivamo umutako mwiza iyo bishaje :

JPEG - 104.5 ko

Igare : Igare iyo rishaje ukaba ubona nta kindi kintu warikoresha ushobora kuriteraho indabo zikagaragara neza kurushaho.

JPEG - 81.2 ko


Amacupa :
amacupa yaba aya plastike cyangwa se amacupa asanzwe nayo avamo umutako mwiza dor eko aba afite amabara atandukanye wayashinga ku twuma akagaragara nk’ururabyo rwakatarabobeka ruri mu busitani bwawe.

JPEG - 173.2 ko

Amasahani n’ibikombe : amasahani n’ibikombe nyamenetse nabyo wabikoresha mu guteramo indabyo biukaba bifite umwihariko kandi bisa neza.

JPEG - 53.4 ko

Imodoka : Imodoka yashaje nayi igaragara neza iyo uyiteyemo indabyo nziza zikayitondagiraho aho kureka ikarengerwa n’ibyatsi nkuko ahantu hamwe na hamwe ziba zarasaziye mu rugo biba bimeze.

JPEG - 41.6 ko

Inkweto : cyo kimwe n’ibindi bikoreshi inkweto nazo uziteramo indabyo ukaba wazimanbika mu biti cyangwa se ku rukuta rw’igipangu zikaba umutako mwiza.
Intebe : mu gihe intebe yashaje nayo wayikoresha mu gutaka ugateramo indabyo zikaba zigaragara neza kurushaho

JPEG - 66 ko

Umutaka : umutaka nawo si byiz ako uwujugunya igihe washaje ahubwo uwuteramo indabyo ugapfumuraho gato hasi aho amazi azajya anyura agera mu butaka usanga ari ibintu bisa neza cyane byakataraboneka.

Guhanga udushya rero ubone ko no mu gutaka naho byashoboka, ku buryo wakora ubusitani bufite umwihariko utazasanga ahandi hantu hose kandi ukoresheje ibintu bihendutse byashaje wakoresgaha iwawe mu rugo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe