Salade y’imiteja n’ibishyimbo

Yanditswe: 21-01-2016

Ibikoresho

  • Imiteja umufungo umwe wa garama 350 itogosheje
  • Ibishyimbo bakunda kwita colta( ni udushyimbo tuba ari duto tujya gusa icyatsi) ibikombe 2 bihiye ariko bidasaye cyane kandi byatetswe ako kanya
  • Ibitunguru 2
  • Umunyu utuyiko 2
  • Ibikoresho bya dressing ya salade :
  • Amavuta ca canola cyangwa se andi yose ava ku bihingwa ¼ y’igikombe
  • Umutobe w’inanasi ¾ by’agakombe
  • 1/3 y’igikombe cya vinaigre
  • Isukari y’abadiabetique ¼ y’igikombe ( iyi sukari uyikoresha kuri salade iri buribwe n’umuntu ufite diabete ariko iyo ntayo ukoresha isukari isanzwe)
  • Utuyiko 2 twa tangawizi iseye

Uko bikorwa

  1. Huriza hamwe ibikoresho byose uretse ibya dressing ubivange
  2. Kora dressing uvanze ibikoresho byose byayo havemo nk’agakombe kamwe n’utundi duke
  3. Suka kuri salade ucuguse byivange

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe