Namuhaye urukundo nziko akijijwe nsanga ni umupagani

Yanditswe: 18-01-2016

Bikunze kubaho ko umusore iyo ashaka gutereta umukobwa ashobora kwiyoberanya agakora ibishoboka byose kugira ngo uwo mukobwa amwemere ari nabyo byabaye kuriumwe waduhaye ubuhamya,utarashtse ko dutangaza amazina ye,atubwira uburyo yakundanye n’umusore ndetse akamwimariramo aziko akijijwe nyuma akaza gusanga ari umupagani,ndetse akagerageza no kumusaba ko yahinduka bikanga none ubu bakaba baratandukanye ariko akimukunda,bigatuma yumva atagishaka gukundana n’umusore wa kure y’iwabo.

Uyu mukobwa mu buhamya bwe yagize ati :’’kuva nkiri umwana ababyeyi banjye bari abadivantisite,ndetse papa yari umupasiteri,maze nkurira mu buzima bwo gukunda gusenga kuburyo numvaga ntashobora kuzakundana n’umusore udakijijwe cyangwa ngo mwemerere kuzabana nawe,ariko nyuma nza guhura n’ikigeragezo mpa urukundo umusore nyuma ntahura ko yambeshyaga kandi naramaze kumukunda.

Umunsi umwe twagiye gukorera igitaramo ku rusengero rwa kure y’iwacu kuko nari umuririmbyi,maze mpahurira n’umusore turamenyana ambeshya ko akijijwe ariko ambwira ko adasanzwe asengera aho twari twahuriye,ahubwo ko asengera ku rundi rusengero rwegereye iwabo.Nyuma y’amezi atatu tuziranye nibwo twisanze dukundana ariko kubera uburyo yambonaga byatumye anyiyoberanyaho anyereka uburyo akijijwe,rimwe na rimwe akaza no gusengera ku rusengero rw’iwacu,nanjye nkajya ku rw’iwabo nkabona koko akijijwe.

Hashize igihe kingana n’umwaka dukundana ndetse dutangira no kwiyereka inshuti n’imiryango yacu twemeranwa ko tuzabana,maze umunsi umwe njya kumusura mutunguye ubwo nari nyuze hafi y’aho yari atuye njyayo,nsanga ari kumwe n’abandi basore bagenzi be bose basize nawe arimo ndetse ariho ananwa itabi,maze birambabaza cyane mpita ntaha.

Yaje kunsaba imbabazi ambwira ko ari bagenzi be bari bamushutse maze ngo agendera mu kigare anywa inzoga n’itabi,ariko sinahita mwumva kuko uburyo nari namusanze ameze ntabwo yari kunyumvisha ko ari ubwambere abikoze. Nyuma y’icyumweru kimwe gusa ansabye imbabazi nahise numva inkuru y’uko bamufunze bamufatanye itabi ry’urumogi .Ngiye kumusura aho yari afungiye ambeshya ko ngo yakoze impanuka akagonga umuntu,akaba aricyo afungiye,ariko mubwira ko amakuru yose nayamenye.

Nyuma y’amezi abiri ibyo byose bibaye ndetse naratangiye kumwikuramo nibwo yongeye kunsaba imbabazi ambwira ko noneho yihannye ndetse akaba agiye kongera kubatsizwa ngo agakizwa neza,maze kubera urukundo namukundaga ndongera ndamubabarira ariko mubwira ko niyongera cyangwa ntanyereke ko akijijwe by’ukuri nzahita mureka.

Ubwo yiteguraga kubatizwa,muri iryo joro yaraye mu kabari mu gitondo atahana indaya,maze inshuti yanjye bari baturanye irampamagara njyayo nsanga baryamanye n’indaya yaguze ku muhanda kandi basinze,nuko mpita musezeraho ariko mbabazwa n’igihe nataye nkamuha urukundo ndetse no kumwikuramo byarangoye cyane ,nubu numva ntapfa gukundana n’umusore utuye kure yanjye,ntamuzi neza.

Ngubwo ubuhamya bw’uyu mukobwa wamaze umwaka n’amazi akundana n’umusore amubeshya ko akijijwe nyuma agasanga ari umupagani wuzuye.Gusa ngo yaje kumenya ko kwigira umudivantisite akabishobora byaturutse ko yize mu bigo byabo kuva mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • Byihorere sha we uvuga aba atari yabona ,nge namaze three years ambeshya ngo azabatizwa aza gusenga ndagenda sukumu presenta nivayo ndamukunda reka sinakubwira ababyeyi be turabasura gusa nge yari ataraza iwacu.hari impamvu Imana Itemeye ko muzana
    Nshuti bavandimwe izi ngo dushaka kubaka nukwitonda Imana warayisenze ntiyagusondeka cyereka Ititwa ntihemuka.

    Muri macye ngewe ntegereje Imana kdi Izantabara impoze amalira.

  • Wazize kutamenya gutandukanya idini n’agakiza ushyiramo amarangamutima gusa !Nonese abantu bose ubona mu nsengero cyangwa abo musengana bose wibwira ko bakijijwe ?Yesu ati muzabamenyera ku mboto zabo. Math 7:15-20

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe