Urukundo rutangaje Celine Dion yakundanye n’umugabo we

Yanditswe: 15-01-2016

Umuhanzikazi Celine Dion n’umugabo we René Angélil uherutse gutabaruka kuwa kane w’iki cyumweru dusoza, bafitanye amateka atangaje y’urukundo bakundanye dore ko bafite ikinyuranyo cy’imyaka irenga 20, bakaba bafite n’ibindi bintu byinshi bitangaje byabaranze mu rukundo rwabo kugeza ku munota wa nyuma umgabo we ashiramo umwuka.

Celine Dion yahuye na Rene akiri umwana muto w’imyaka 12, icyo gihe Rene yakuruwe n’ijwi ritangaje yumvise ry’umwana muto w’umukobwa w’imyaka 12 icyo gihe byari mu 1981 ubwo musaza wa Celine Dion witwa Jacques yari ashyiriye Rene indirimbo ya Celine Dion ngo ayimukorere. Kuva ubwo Celine Dion yafunguriwe amarembo yo kuba icyamamare kugeza ku rwego ariho ubu abifashijwemo n’uwaje kuba umugabo we.

Celine Dion nawe avuga ko yatangiye gukunda Rene akiri umukobwa muto. Yagize ati : “ Kuva ku myaka 17 na 18 ibyiyumviro byanjye byatangiye kumuhindukira. Namubonaga mu buryo butandukanye”

Atitaye ku kuba Rene yaratandukanye n’abagore bagera kuri babiri, Celine Dion w’imyaka 26 yemeye kwambikana impeta y’urudashira n’umukunzi we Rene icyo gihe we akaba yari afite imyaka 52, ubwo hari mu mwaka w’I 1994.

Mu 1999 Celine Dion yatangaje ko agiye kuba ahagaritse iby’umuziki akajya kwita ku muryango we w’abana batatu barimo impanga ndetse n’umugabo we dore ko umugabo we yari amaze kumenya ko arwaye kanseri. Ariko nyuma yaho yaje kongera kugaragara mu muziki aho yakoze album ze zitandukanye zirimo nka d’elles, kuko Rene yamusabye ko yakomeza gukora akazi ke.

Gusa na none nyuma yahoo yaje kongera guhagarika umuziki kuko yabonaga umugabo we arembye agomba kuba hafi ye kandi akaba yarifuzaga ko yazapfa amuri hafi kuko yabonaga ubuzima bwe buri mu marembera.

Mu Ukuboza 2015, Uburwayi bwa René Angélil bwatumye Celine Dion ategura ibirori bikomeye bya Noheli bizafatwa nk’urwibutso rw’iteka mu gihe uyu mugabo azaba atakiri ku Isi.

René Angélil asigiye Celine Dion abana batatu, umukuru witwa Rene Charles afite imyaka 14, abato b’impanga uwitwa Nelson na Eddy bakaba bafite imyaka itanu, akaba atabarutse afite imyaka 73.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe