Ibintu by’ingezi Sonia Rolland yakoze nyuma yo kuba Miss France 2000

Yanditswe: 08-01-2016

Sonia Rolland ni umufaransakazi ufite inkomoko mu Rwanda,akaba yaravukiye mu mujyi wa Kigali kuri nyina w’umunyarwanda na se w’umufaransa,maze nyuma aza kujyana n’ababyeyi be mu gihugu cy’ubufaransa ari naho yaje kubera Miss mu mwaka wa 2000.

  • 1. Uwitonze Sonia Rolland niyo mazina yiswe n’ababyeyi be
  • 2. Yavutse kuwa 11 Gashyantare 1981,mu mujyi wa kigali
  • 3. Yavuye mu Rwanda n’ababyeyi be afite imyaka 8 y’amavuko hari mu mwaka w’1989,bajya gutura mu gihugu cy’u Burundi
  • 4. Mu mwaka w’1994 nibwo bagiye kwibera mu Bufaransa,ari naho papa we yakomokaga.
  • 5. Mu mwaka w’1999 yabaye miss,mu gace kitwa Bourgogne ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko
  • 6. Mu mwaka w’2000 nibwo yaje kwegukana ikamba rya Miss France
  • 7. Muri uyu mwaka ni nabwo yagiye mu marushanwa ya miss univers yegukana umwanya wa 8.
  • 8. Mu mwaka wa 2001 yashinze umuryanyo wita ku bana yise “Sonia Rolland pour les enfants ».
  • 9. Mu mwaka wa 2003 nibwo yinjiye mu mwuga wo gusetsa muri za filime bituma aba icyamamare cyane.
  • 10. Mu mwaka wa 2007,yanditse igitabo gikubiyemo amateka y’ubuzima bwe yise ;’’ “les gazelles n’ont pas peur du noir.”
  • 11. Yashyingiranwe na Christophe Rocancourt kuwa 13 Mutarama 2007,ikupure yabo bayita rock&roll’rikomoka ku mazina yabo Rocancourt na Rolland.
  • 12. Mu mpera z’umwaka wa 2007 nibwo bibarutse umwana w’umukobwa Tessy Rolland-Rocancourt.
  • 13. Mu mwaka wa 2014 nibwo yasohoye filime yitwa Rwanda : du chaos au miracle,ivuga inzira u Rwanda rwanyuzemo rwiyubaka nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994
  • 14. Nyuma yo kuba Miss France yarushijeho kumenyekana muri sinema mu mafilime atandukanye harimo nk’iyitwa ‘’les pygmées de carlo’’yakinnye muri 2002,ari nayo yatumye aba icyamamare cyane n’izindi nyinshi harimo nka ‘’les zygs, Minuit à Paris (Midnight in Paris), Léa Parker n’izindi.

Ibi ni bimwe mu bikorwa by’ingenzi kandi byiza Sonia Rolland yakoze nyuma yo kuba Miss France ndetse ibyinshi bikaba byari ibihesha ishema igihugu cy’u Rwanda afitemo inkomoko ndetse n’umugabane w’Afurika muri rusange,dore ko ariwe wabaye miss wa mbere ku mugabane w’I Burayi afite amaraso y’abirabura.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe