Umwana we baribagiye kwica niwe ubatunze

Yanditswe: 07-01-2016

Mu bihe byo ha mbere ndetse no muri iyi minsi iyo umukobwa atwaye inda atateganyaga biba bitamworoheye akaba ari naho usanga bamwe bahitamo kuzikuramo kugirango birinde ingaruka bazahura nazo.

Gusa umubyeyi waduhaye ubu buhamya we asanga iyo umukobwa yemeye gukuramo inda aba arebye hafi kuko uba utekereza hafi ntutekereze icyo uwo mwana yari kuzaba cyo.

Uyu mubyeyi ufata umwana we w’imyaka 26 nk’igisubizo ku buzima bwe yagize ati : “Ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri natewe inda n’umwarimu watwigishaga baranyirukana ku ishuri umwarimu aranyihakana kuko nta bindi bimenyetso nari mfite we yikomereza akazi ndataha njya mu rugo.

Nageze mu rugo naho bamenye ko banyirukanye barantoteza cyane Data we ararakara arambwira ngo nintamuvira mu rugo aranyicana n’umwana ntwite.

Ubwo mama na mukuru wanjye bo bageze aho banyereka ko bamfitiye impuhwe ariko ko kugirango amahoro aboneke aruko banshakira imiti ikuramo inda nkakomeza nkasubira ku ishuri.

Imiti barayizanye mbabeshya ko ndibuze kuyinywa nijoro abantu bosebamazekuryama.

Bamaze kuryama nahise mfata inzira ndagenda ntazi aho ngiye kuko numvaga mfite ubwoba bwo kuba nanywa iyo miti kandi nkabona ngumye mu rugo bazakomeza kuyimpatira nkayinywa.

Navuye ku Rusumo n’amaguru ngera I Rwamagana mpageze nigira umugore watawe n’umugabo nkajya mpingira amafaranga kandi icyo gihe nari nkiri muto mfite imyaka 17 gusa.

Ubwo iwacu baranshatse barambura Jenoside iba narabyaye ariko nibera I Rwamagana ariho nabyariye ntunzwe no guhingira amafaranga.

Ku bw’amahirwe kuko naho narindi nta muntu wari unzi nararokotse Jenoside irangiye nsubira iwacu nabo nsanga baracyariho.

Umwana wanjye yari amaze gukura ariko nzagusanga wa mwarimu wanteye inda baramwishe muri Jenoside.

Uwo mwana yakuze ari umwana ukunda kwiga ngize Imana mbona ubushobozi bwo kumurihira ishuri akomeza kwiga arangiza kaminuza abona n’akazi keza.

Hagati aho ubwo iwacu kuko n’ubundi bari basanzwe batifashije cyane kandi bakaba bari bamaze gusaza, umuhungu wanjye yabonye akazi keza arabubakira kuko aribo afata nk’ababyeyi be, urumva ko nagiye gushaka nkamusiga mu rugo ubu ntibajya banibuka ko banyirukanye nkajya guhingiriza ariwe nzira.

Nezezwa cyane no kubona Imana yaranyunguye inama yo gucika iwacu igihe bashakaga ko nkuramo inda y’uwo muhungu none ubu nkaba mbona imbuto zo kwihangana no kudatekereza hafi ngo nemere kwica umuzirange ntarinzi icyo azaba cyo.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe