Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Imibavu 10 ihenze cyane ku isi, harimo uhenze kurusha iduka rikomeye (...)

Imibavu 10 ihenze cyane ku isi, harimo uhenze kurusha iduka rikomeye ry’amavuta

Yanditswe kuwa 05-01-2016 Saa 01 : 21

Imibavu benshi bazi ku izina rya “perfumes” mu ndimi z’amahanga ni kimwe mu birungo by’ubwiza bikundwa na benshi dore ko abagabo n’abagore bose bayifashija mu kugira impumuro nziza. Imibavu kandi iza ku mu birungo by’ubwiza bihenze, akaba ariyo mpamvu twifuje kubagezaho imibavu 10 ihenze ku isi nuko igura.

JPEG - 43.1 ko

1. No. 1 Imperial Majesty – Clive Christian : Clive Christian ni sosiyete izwiho gukora imibavu ihenze ku isi iza ku mwanya wa mbere ikaba ifite umubavu witwa imperial Majesty nimero ya mbere. Uyu mubavu ugura amadorali 215,000 ku icupa rimwe. Mu manyarwanda agera kuri miliyoni 160.

JPEG - 24.8 ko

2. 24 Faubourg Extrait – Hermes : 24 Faubourg ni umubavu uza ku mwanya wa kabiri mu mibavu ihenze ku isi aho igura amadorali agera ku 1,500 mu manyarwanda agera kuri 1,121,880, kuri garama 28 .Ubusanzwe Hermes izwiho kuba igira ibintu bihenze n’umubavu wabo ukaba uza ku mwanya wa kabiri ku isi.

JPEG - 24.8 ko

3. Poivre-Caron
Uyu mubavu uzwi cyane cyane mu Bufaransa ukaba nawo uza mu mibavu ihenze cyane ku isi aho garama zigera kuri 46 z’uyu mubavu zigura amadolari 2,000.

JPEG - 9.9 ko

4. Grand Extrait- Channel

Uyu mubavu niwo uza ku mwanya wa kane mu mibavu ihenze ku isi aho icupa ryayo rigura amadolari 4,200

JPEG - 8.7 ko

5. Golden Delicious : Million Dollar – DKNY ; uyu mubavu nawo uza mu mibavu ihenze cyane cyane ko iyo uwuguranye n’icupa ryawo rikoze mu buryo butangaje utanga miliyoni y’amadorali irenga.

JPEG - 46.9 ko

6.Les Larmes Sacrees de Thebes – Baccarat
Les larmes Sacrees de Thebes ni umubavu ukundwa cyane n’abagore ukaba ugura amadolari 6,800 kuri garama 28.

JPEG - 22.7 ko

7. No. 1- Clive Christian
Uyu mubavu ugura amadolari agera ku 2,200 kuri garama 46.

JPEG - 13.5 ko

8.Pure Parfum Limited Edition – Jean Patou Joy Baccarat
Jean Patou na Joy Baccarat basanzwe n’ubundi ari abahanga mu gukora imibavu bahuriye ku mubavu umwe bise Pure Parfum ukaba ugura amadolari 1,800 kuri garama 46.

JPEG - 22.3 ko

9. Shalini-shalini

Shalini ni umubavu nawo ukunze gukoreshwa n’abagore cyane ukaba ugura amadolari 900 kuri garama 28.

JPEG - 27.8 ko

10. Bolt of Lightning – JAR
Uyu mubavu ugura amadolari agera ku 100 kuri garama 46.

Uku niko urutonde rw’imibavu ihenze cyane ku isi ruhagaze rukaba rwarakozwe na webspacetv.

Source : webspacetv.
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe