Uko watoza umwana kumenya gucunga neza amafaranga akiri muto
Kumenya gucunga neza amafaranga usanga ari ikintu kidapfa korohera abantu bose no mu antu bakuru, nyamara iyo umwana atojwe uyu muco hakiri kare agasobanurirwa uburyo amafaranga aboneka n’uburyo bwiza akoreshwamo, uwo muco arawukurana n’igihe yabaye mukuru ugasanga azi gucunga umutungo we ku buryo bwiza.
Dore bimwe wakora bigafasha umwana kumenya gucunga neza amafaranga :
Sobanurira umwana ko amafaranga akenewe kugirango ubuzima bukomeze : Abana batangira kumva agaciro k’amafaranga bageze mu myaka 8 kuzamura, ariko n’igihe akiri munso yayo ushobor akumubwira uko amafaranga akoreshwa ntujye muri byose ngo umubwire umubare w’amafaranga ukoresha kuri buri kintu ariko byibura umubwira aho ukura amafaranga wamara kuyabona ukishyura ibyangombwa by’ibanze( kurya, kwambara, ishuri,..) ayasigaye ukayakoresha ibikorwa byo kwinezeza ariho havamo ibikinisho by’umwana.
Mubwire ibyiza byo kwizigamira : Hari amafaranga abana bahabwa n’abandi bantu cyangwa se nawe ukayamuha ngo aguremo icyo ashaka. Ku mwana watojwe kwizigamira uzasanga aba afite akantu anagmo amafranga niyo yaba make ukazagafungura mu gihe runaka akaguramo icyo ashaka. Ibyo bimufasha gukura azi agaciro k’amafaranga kuko aba abona yabika akaguramo ikintu.
Musobanurire ko atagomba kubona ibyo akeneye byose : umwana aba afite ibyo akeneye byinshi bimwe akabikura ku bandi bana. Niba umwana agusabye ko umugurira ikintu gihenze kandi udafite ubushobozi jya umusaba ko wamugurira ikigura make ku cyo yasabye.
Jya ureka abanze agabanye uburakari ubone kumusobanurira : Niba yasabye ko umugurira ikintu ariko ukaba udafite ubushobozi wabimubwira agahita arakara, uwo siwo mwanya wo kumubwira agaciro k’amafaranga. Ibyiza nuko wamureka akabanza akagabanya uburakari noneho uzamusobanurira nyuma impamvu wamwangiye ndetse nawe witangeho urugero ko hari ubwo ujya ukenera ikinru ariko ntukigure kuko utabifite ubushobozi.
Jya umusaba rimwe na rimwe ko mwajyana guhaha : kujyana n’umwana guhaha akajya abona uko amafaranga akoreshwa n’uburyo ugenda uhitamo ibyo ukeneye bizamufasha kurushaho kumva agaciro k’amafaranga n’uburyo akoreshwamo.
Ntukagure urukundo rw’umwana : Ababyeyi bamwe usanga bica abana ntibatozwe uko amafaranga akoreshwa bakiri bato ahanini ukabona ko babiterwa no kuba batekereza ko baramutse bataguriye abana babo ibyo bifuza bashobora kuba babanga cyangwa se bakabarakaza.
Nyamara burya siko biri kuko umubyeyi wese agomba kumenya ko uko wita ku mwana ukoresheje igihe umuha, amagambo umubwira n’ibindi byereke umwana ko umukunda nubwo byo nta kiguzi bitangwaho kurusha uko wamugurira ibyo yifuza byose.
Igihe urere umwana wawe cyangwa se undi mwana wese waba urera jya utangira gutekereza uburyo wazamutoza kumenya kwizigamira akiri muto kuko biba bizamufasha mu bihe bizaza.
Gracieuse Uwadata