Afite umugabo utereta abakobwa bangana n’abana babo

Yanditswe: 27-12-2015

Umugore watugejeho ubuhamya bwe ariko anatugisha inama y’uko yakifata kuko imyifatire y’umugabo we umuteye inkeke ndetse n’abana babo ikaba yarabagizeho ingaruka dore ko ari n’umwana wabo w’umukobwa waje kuvumbura ko papa wabo atereta umwana w’umukobwa bigana.

Uwo mugore yagize ati : “ Muri ibi biruhuko nahuye n’ikibazo kinkomereye ku buryo natunguye n’imyutwarire yagaragaye ku mugabo wanjye. Umunsi umwe twari twicaye muri salon umukobwa wanjye mukuru uri gusoza amashuri yisumbuye twaicaranye ariko we yibereye kuri telefoni aganira n’umwana bigana.

Ubwo mu biganiro bagiranaga uwo mukobwa yamubwiye ko hari umugabo usigaye umumereye nabi amwirukaho ko ari nawe wamuguriye telefoni afite, ko bafite gahunda yo kuzamusohokana muri iyi minsi mikuru”

Ubwo umukobwa wanjye bakomeje kucugana bandikirana kuri telefoni ageze aho amusaba ko yamwoherereza ifoto akayireba. Nagiye kubona mbona umukobwa wanjye yitereye hejuru avuza induru atunguwe no gusanga uwo mugabo wa mukobwa yamubwiraga ari papa we.

Yarabimbwiye anyereka na mesaje zose bandikiranye n’amafoto bifotoranije n’umugabo wanjye bari mu kabari yamusohokanye.

Umukobwa wanjye yararakaye cyane ahita abwira uwo mukobwa w’inshuti ye ko uwo mugabo umutereta aria papa, nawe aba abajije umugabo wanjye aho azi umukobwa we amubwira byose ko twabimenye.

Kuva uwo munsi umugabo wanjye yahise yigira intare mu rugo nta mwana avugisha cyangwa se ngo amvugishe, ntarya aragenda akagaruka yasinze ajya mu buriri, mu gitondo akazinduka agenda nta muntu avugishije.

Ibyo aribyo byise mbona ibyo akora ari isoni aterwa no kuba abana baramenye ko yirirwa inyuma y’udukobwa , ariko ubu nabuze uko mbyifatamo ngo twongere kuvugana niba bishoboka asabe abana imbabazi kuko aribo bamurakariye kundusha.

Ndabiginze mungire inama kuko mbona bikomeza kurushaho kuba bibi kuko ubu tumaze ibyumeru bibiri tutavugana, atavugusha n’umwana n’umwe.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • Ndashimira cyane agasaro muradufasha kenshi,uyu mu Mman ufite umugabo utereta abana be mbanje kumukomeza musaba no kwihangana kuko bitoroshye pe,ariko agomba kuba intwari agahangana n’ikibazo giteye urugo rwe,hamwe no gusenga hari icyo Imana izakora.Madame umugabo wawe kuba ataha ntavuge ni ipfunwe zivanze n’isoni.Gerageze umuvugishe neza nkaho ntacyanaye umumare ibimwaro,nubona agarutse gato muri mood ushake nka sortie mujye kure umubaze niba ibyo akora hari uruhare waba ubifitemo (haba mu mibonano,mu mibanire,..)nyuma uzaboneraho kumwereka uburyo ari kwiyica adasize n’abana be.Ariko ibi nibiherekezwa n’amasengesho Imana izabigenza neza.Courrage

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe