Ahabanza » Gutaka » Ubusitani » Uburyo bwo gukora ubusitani imbere y’inzu

Uburyo bwo gukora ubusitani imbere y’inzu

Yanditswe kuwa 26-12-2015 Saa 00 : 04

Hari uburyo ushobora gukora ubusitani bwiza imbere y’inzu yawe cyangwa ku muryango,waba ufite imbuga nini cyangwa ntoya kandi ukabona biryoheye ijisho,bitewe n’uburyo ubwo busitani bukoze,maze uwinjiye iwawe wese akabona hashimishije,nawe akifuza kuba yahita abukora iwe,kabone nubwo yaba yari asanzwe atabukunda.

JPEG - 45.7 ko

Ushobora gukora ubusitani bw’indabo ziba zikoze nk’ibiti bigufi,maze ugakora agapariseri gato kazo,ugakorama umuzenguruko no hagati ukagenda ukoramo udutsiko twegeranye,kuburyo buba ari ubusitani buto kandi bwiza, kandi iri imbere y’umuryango cyangwa iruhande rw’inzu neza.

JPEG - 48.5 ko

Wanakora kandi ubusitani bw’indabo ngufi zisanzwe,maze ugakora akantu kameze nk’uruziga ugateraho izo ndabo,maze ukazikiziza akanyatsi ka pasiparumu,kuburyo imbuga yose iba iteyemo ibyo byatsi.

JPEG - 37.2 ko

Ushobora nanone gufata agace gato kegereye inzu ukagateramo indabo z’amabara atandukanye,maze ahasigaye hose ukhakora akanyatsi k’ ibyatsi bya pasiparumu.

JPEG - 33.6 ko

Ushobora kandi gukora cloture y’urugo twubakishije ibiti by’imitako,noneho imbere y’umuryango w’inzu ugakoramo akajaride gato nako gakoze nka cloture ngufi y’indabo z’ibiti, maze hasi ukahatera pasiparumu,kuburyo umuntu winjiye mu rugo akanyuraho mbere yo kwinjira mu nzu.

JPEG - 50.9 ko

Wanakora kandi ubusitani imbere y’inzu bukozwe n’akanyatsi ka pasiparumu hasi,maze zikaba zikikijwe n’indabo,washaka ukanakikizaho n’ibiti byabugenewe.

Uku niko ushobora kwikorera ubusitani buto imbere y’inzu yawe waba ufite imbuga nini cyangwa ntoya kandi ukabona birebetse neza cyane kuburyo buri wese yabyifuza.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

  • Turabashimira kubwinkuru zanyu zidufasha. ariko nagirango mbasabe ikintu kimwe. Niba mugiye kutubwira ikintu mujye mutubwira ibyiwacu hano. nkubu muragiye mufata amazu yiburayi muba ariyo mutwereka. mutweretse ubusitani bwihantu murwanda byaba byiza pe ! keretse niba ntaho buri !!!

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe