Icyo wakora igihe umwana aririra impano z’abandi

Yanditswe: 24-12-2015

Kuri uyu munsi wa Noheri hari ubwo abana bahabwa impano ariko ugasanga harimo uwanze impano yahawe akarira iy’abandi bigatuma umunsi wari uw’iby’ishimo kuri we usoza wabaye uw’amarira no kurakara.

Mu gihe uziko umwana wawe akunda kuririra impano z’abandi bana dore ibyagufasha gutuma umwana yemera impano ye :

Bahe impano zimeze kimwe : Guha abana bose impano zimeze kimwe ni bimwe mu byagufasha kurinda wa mwana kuza kurakara ngo ashake gufata impano itari iye kuko zose biza zimeze kimwe

Mubwire amagambo amwereka ko iyo yahawe ariyo nziza : Bishoboka ko impano abana bahawe atari nawe wazibahaye wenda bazizaniwe n’umuntu w’inshuti yanyu akaba yabazaniye impano zitandukanye.

Iyo bimeze gutyo rero kugirango urinde wa mwana ukunda iby’abandi kugira amahane umusobanurira ko impano yahawe ariyo nziza ifite agaciro karusha iz’abandi, ibyo bituma atuza. Bibaye byiza wasaba uwayimuzaniye kuba ariwe ubimwibwirira kuko aribwo yabyizera kurushaho.

Jya ubanza ubahitishemo mbere yo kubagurira impano : iyo umwana ahawe icyo yihitiyemo ahanini nta kunda gutera amahane ngo ashake kuririra iby’abandi bafite. Jya ubanza ubicaze hamwe buri wese ahitemo undi yumva.

Ushobora kubaha impano zitari iz’ifatika : Mu gihe ubona ko impano zibatezamo umwiryane ushobora kubafata ukabaha impano yo kubasohokana ahantu bakunda, kubatekera ibyo bakunda n’ibindi bintu batari baherutse kubona nabyo byabashimisha kandi ntibatere amahane babirwaniramo.

Ntukemerere umwana icyo aririye cyose : Niba umwana umutoza kubona ikintu aririye cyose no mu gihe yaririye impano ya mugenzi we bizakugora kumwumvisha ko atari buyitware. Ni byiza ko ujya utoza umwana kutabona icyo aririye cyose kugirango bimurinde gukoresha amarira nk’intwaro yo kubona icyo ashaka cyose.

Ibi ni bimwe byagufasha kurinda umwana kujya yanga impano yahawe akarira iz’abandi.

Mugire Noheri Nziza !
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe