Umugabo we afite ingeso yo kubyarana n’abakozi

Yanditswe: 20-12-2015

Abagabo bamwe bagira ingeso mbi zo guca inyuma abagore babo bakagera naho baryamana n’abakozi bo mu rugo. Umugore waduhaye ubu buhamya afite agahinda gakomeye kuko umugabo we afite ingeso yo kuryamana n’abakozi bakora iwabo ku buryo amaze kubyara abana babiri ababyaranye n’abakozi bakora iwe.

Yagize ati ; “ Ndubatse mfite abana bane bamaze gukura kuko umukuru agiye kurangiza amashuri yisumbuye, umuto niwe ukiri mu mashuri abanza. Umugabo wanjye tumaranye imyaka igera kuri 20 twabanye nta ngeso mbi mubonaho, tubana nta bushobozi buhagije dufite, nyuma tuza kubona ubushobozi ariko ahanini urugo rwacu ruba rwishingikirije ku kazi kanjye kandi nkorera mu ntara ndi umuganga.

Muri make rero izo ngeso mbi mbona ku mugabo wanjye yazitangiye aho ntangiye kujya gukorera mu ntara nasiga umukozi w’umukobwa mu rugo hashira iminsi mike akansezera nyuma akagaruka ngo umugabo wanjye yamuteye inda none yanze kumufasha.

Ubwo umugabo wanjye yarikoreraga aza guhomba ku buryo mbona ko usibye abo bakozi bavuga ko yabateye inda bishoboka ko hari n’ahandi ajyana amafaranga nubwo we aba adashaka ko mbimubazaho.

Ubwo uwo mukozi yaraje arikaze umugabo nawe arabyemera ansaba imbabazi mwemerera ko azajya afasha uwo mwana yateye inda. Ikimbabaza rero nuko atigeze yikosora kuko ubwo nyuma yaho natangiye kwibaza niba nazajya nzana abakozi b’abahungu ariko nabwo nkabona ntazana umuhungu kandi mfite abana bato b’abakobwa ngo azajye asigarana nabo.

Umukozi w’undi nazanye nawe yatashye atwite ndetse we ashaka no kujyana umugabo wanjye mu buyobozi turamuhendahenda kuko natekerezaga uko nzamugemurira baramutse bamufunze nabyo nkumva byazambera ikibazo.

Naje gufata umwanzuro wo kutazongera kuzana umukozi mu rugo umwana muto wahasigaraga mushakira ishuri aho nkora kuko ariho mara igihe kinini.

Gusa ubu mba numva nta gishaka kubana nawe kuko mbona ko yansuzuguye bikabije kugeza aho abyarana n’abakozi. Ariko na none mba numva ntasaba gatanya kuko ndayitinya.

Ndabasaba ngo mungire inama y’ukuntu urugo rwanjye rwasubirana rukaba ruzima kandi ntaretse n’akazi kuko ariko ahanini twishingikirijeho. Ibyo gusaba gukorera hafi byo narabigerageje biranga nabyo nari nabitekerejeho igisubizo.

Murakoze kubw’inama zanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe