Ipilawu itarimo inyama

Akenshi abantu baziko umuceri w’ipilawu ugomba kuba urimo inyama ariko no mu gihe utazifite hari uburyo wateka ipilawu ikaba nziza kandi itarimo inyama.Ku babtu batarya inyama rero dore uburyo bateguramo ipilawu iryoshye :

Ibikoresho muremure wa basmati agakombe 1

  • Igitunguru 1
  • ¼ y’inyanya ziseye
  • Akayiko ya tangawizi iseye
  • Akayiko ka tungurusumu iseye
  • Amazi watetsemo imboga agakombe 1 n’igice
  • Ikikabi cy’ikirungo cya coriander gikasemo duto utayibonye wakoresha teyi
  • Ibiyiko 2 by’amavuta
  • umunyu

Uko bikorwa

  1. Ronga umuceri uwushyire ku ruhande
  2. Shyushya amavuta mu isafuriya
  3. Shyiramo igitunguru wakase. Tungurusmu na tangawizi
  4. Shyiramo coirandre cyangwa se teyi wakasemo uduce duto
  5. Shyiramo inyanya uvange
  6. Ongeramo ya mazi watsemo imboga niba uatayafite ushyiremo amazi asanzwe
  7. Amazi amaze kubira sukamo umuceri n’umunyu
  8. Pfundikira ku muriro muke cyene kgeza gihe amazi akamyemo neza

Gracieuse Uwadata