Impamvu 5 ugomba kubwira umwana ukuri ku bijyanye na “Père Noël”

Yanditswe: 10-12-2015

Muri iyi minsi hitegurwa kwizihiza umunsi w’ivuka rya Yezu cyangwa se Yesu abana batari bake bari mu byishimo bidasanzwe kuko bategereje impano ababyeyi babo babamenyereje bakababeshya ko izo mpano bazihabwa na Pere Noel. Nubwo ushobora kuba ukora ibyo uziko uri gushimisha umwana hari impamvu tugiye kukubwira ugomba kureka umwana akamenya ukuri kuri Pere Noel :

Bishobora kuba urwitwazo ku mwana akajya akubeshya : Umwana umwe wari ufite umubyeyi we wakundaga gufata impano zitandukanye akazishyira mu kirugu abana bakajya kuzitora baziko ari Pere Noel uba wazishyizemo, umunsi umwe yabonye mama we yaziguze aravuga ati : reka nze kureba ko ibyo mama yaguze ataribyo tuzasanga mu kirigu. Yakomeje kumucunga ageze aho amubona azishyiramo. Kuva icyo gihe umwana yarakariye mama we nawe akajya abeshya mama we kubera ko nawe yamufashe ababeshya ko pere Noel abaho.

Iyo abana bamenye ukuri bibagabanyiriza icyizere cy’ababyeyi : Uyu mubyeyi wavumbuwe n’umwana we avuga ko indi ngaruka yahuye nayo ari uko umwana we yatangiye kumugabanyiriza icyizere yamugiriraga, yamusezeranya ikintu runaka ari bumukorere ukabona atabyemeye neza yibwira ko nabwo ashobora kuba ari kumubeshya.

Umwana yumva ko ibyo bamubwiye kuri Noheri byose ari ibinyoma : Byageze naho umwana atangira kumva ko ibintu byose bivugwa kuri Noheri ari ibinyoma ndetse ko nuwo Yezu bavuga ashobora kuba atarabayeho ko bamubeshye.

Bituma abana bakura batazi ubusobanuro nyabwo bwa Noheri : Ubusanzwe abazihiza Noheri baba bafite impamvu nyamukuru yo kuba ari umunsi w’ivuka rya Yesu. Nyamara iyo umwana amenyereye impano za pere noel kuri uwo munsi akomeza kwibira ko ari umunsi wo guhabwa impano ubusobanuro nyabwo ntabwiteho.

Aho kubamenyereza ko umunsi mukuru wa Noheri ari umunsi wo guhabwa impano gusa., icyaba cyiza nuko wabamenyereza gutanga kuri uwo munsi bagashaka impano bazagenera abandi bana cyane cyane abababaye bagatangira kwitoza ibikorwa by’urukundo bigira kuri Yezu uba wizihizwa ko yavutse.

Pere Noel ituma abana babeshya ko bitwara neza kugirango bazabone impano : Hari ababyeyi benshi bahora bakangisha abana babo gukora neza kugira ngo bazahabwe impano na Pere Noel. Ibyo bituma umwana geregeza kwitwara neza nyamara atabikuye ku mutima kugirango atazabura impano.

Nubwo mu muco w’abanyarwanda ababyeyi bizeza abana babo ibya Pere Noel Atari benshi cyane nko mu bindi bihugu., nabo bake nabo bagomba kumenya ko atari byiza kuko bigira ingaruka nyinshi kuruta kuvugisha ukuri kuko bitabuza umwana kwizihiza Noheri anezerewe.

Source : etreparents.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe