Amakosa wakorera umukozi wo mu rugo akihimura ku mwana

Yanditswe: 09-12-2015

Abakozi bo mu rugo bakunze kuvugwaho kugira ubugome bukabije bakabukorera abana barera, nyamara iyo uganiriye na bamwe usanga bavuga ko rimwe na rimwe umutima mubi bawuterwa n’uburyo abakoresha babo baba babafata bikabatera umutima mubi,

Babura uwo babitura bakabyitura abana barera.

Bamwe mu bakozi twaganiriye hari bamwe bagerageje kwihimura ku bana nubwo bidakabije kuko batinyuka kubivuga abandi bakavuga amakosa batekereza ko aramutse akozwe n’abakoresha babo yabatera kubihimuraho mu gihe babonye uburyo cyangwa se bakabikorera abana babo.

Uwineza ni umukozi wo mu rugo twaganiriye yagize ati : “Hari igihe mabuja antera umujinya agatuma mbyitura umwana we kandi we aba azira ubusa. Nk’ubungubu afite umwana w’uruhinja ndera niriranwa nawe nkageza nimugoroba narushye kuko aba arira nta kumushyira hasi kandi mba ngomba no kumufurira, yanageza nijoro turyamye yarira akamumpa ngo nimuhoze we akisinzirira. Ubwo nyine kuko ku manywa aba adahari nanjye nsigaye nisinzirira ku manywa yarira nkamwihorera kugirango mbone uko nza kurara ijoro muhoza nta bitotsi mfite."

Yakomeje ati : “Ikindi kibi uwo mugore ankorera kigatuma nkubita abana be iyo twasigaranye, ni uko usanga amakosa yose abana bakoze arijye abibaza bo akabihorera ntanabakubite. Urugero nk’iyo asanze biyanduje arantuka ngo kuki ntababujije kandi ari bakuru bazi ubwenge. Iyo antutse ejo nkirirwana nabo ikosa bakoze ryose ndabakubita kuko mba nziko nyina naza ntacyo aba ari bubatware. Hari igihe nyine ubwo mbakubitana n’umujinya bakababara cyane nanjye nkumva ngize ubwoba maze kubakubita

Abandi bakoze babiri twaganiriye badashatse ko tuvuga amazina yabo bo batubwiye amwe mu makosa batekereza ko abakoresha babo babakoreye bakihimura ku bana cyangwa se bakabyishyura abakoresha babo.

Umwe yagize ati : “ Njye sindahura n’umukoresha mubi ariko hari nk’incuti zanjye njya mbona nkabona ibyo bakorerwa biramutse arijye ubikorerwa nakora akantu. Hari urugo duturanye umukozi waho ntajya asohoka na rimwe iyo ba sebuja bagiye bakinga igipangu ngo adasohoka. Njyewe uramutse unkingiranye nashyira abana mu nzu nkabakingirana kugirango bataza kundega ubundi najye nkurira cyangwa se nkajya mbahondagura nkabategeka kuzasaba ko basiga badukinguriye igipangu

Undi yagize ati : “ Njyewe ikintu nanga ni umuntu utaguhemba cyangwa se ugukata ngo wamennye ikintu. Ubwo nyine ubinkoze nashaka uko nazajya nkugavura nkagurisha ibyo guteka abana bakarya duke kugeza igihe nziyishyurira ayo wankase

Ni ngomwa rero ko buri mukoresha wese yajya yisuzuma akareba ko nta makosa akorera umukozi we wo mu rugo yazatuma umukozi yihimura ku bana be. Gusa na none ntitwakwibagirwa ko hari ababa basanzwe bagira umutima mubi, bikaba bisaba ko ubanza gucunga umukozi wamubonaho ubugome budasanzwe ukamusezerera.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe