Bimwe mu byaranze amateka ya Miss Jojo

Yanditswe: 08-12-2015

Miss Jojo wamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda kuri ubu akaba yarawuhagaritse ndetse atakivugwa cyane mu ruhando rw’abahanzi nyarwanda ni muntu ki ?Yatangiye umuziki ryari ? ni ibiki byaranze umuziki we ?

  • 1. Amazina ye nyakuri ni Uwineza Josiane
  • 2. Yavutse mu mwaka w’1983, avukira mu ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Bugesera
  • 3. Miss Jojo yatangiye kumenyekana mu muziki mu mwaka wa 2006,ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda I Butare akora umuziki we mu njyana ya R&B.
  • 4. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi harimo nka ‘Mbwira’ , ‘Ndi nde’ na Bereterida n’izindi.
  • 5.Umuziki yakoraga wagize ingufu kuva mu mwaka wa 2007 kugera muri 2012 ari nabwo yari amaze gushyira ahagaragara album ebyiri iyitwa’’ Genesis ‘’n’iyitwa ‘’woman ‘’
  • 6.Miss Jojo yakunze kugaragara mu bitaramo bikangurira urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge n’icyorezo cya SIDA ndetse no guharanira iterambere ry’ejo hazaza.
  • 7.Mu mwaka wa 2007 nibwo Miss Jojo yabaye umusilamu ndetse ahita ahindura amazina yitwa Iman Uwineza.Ibi byatumye avugwa cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ndetse binavugwa ko yaba yaragiye muri iri dini akurikiye umusore bakundanaga muri icyo gihe.
  • 8. Mu mwaka wa 2008, yahawe igihembo nk’umuhanzi w’umunyarwandakazi mwiza,mu bihembo bya Pearl of Africa mu marushanwa yabereye mu gihungu cya Uganda.
  • 9.Mu mwaka wa 2012 ubwo yamurikaga album ye yitwa woman,yishyuwe ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda n’uwari minisitiri w’umuco na siporo icyo gihe,Min.Protais Mitali kuri CD,iriho indirimbo za Miss Jojo.
  • 10.Muri uyu mwaka wa 2012 nibwo yatangaje ko abaye ahagaritse umuziki by’agateganyo kuko hari ibikorwa by’ishyirahamwe ry’urubyiruko rw’abayoboke b’idini ya Islam ryitwa“AJMD Njye nawe”kandi umusaba kutavanga akazi kawo n’umuziki.
  • 11. Mu mwaka wa 2014 yongeye kumvikana mu ndirimbo yitwa’’ ibishyimbo’’ afatanije n’abandi bahanzi barimo Urban Boys, Riderman na Tom Close. Iyi ndirimbo yari igamije gukora ubukangurambaga ku baturage ngo bitabire kurya ibishyimbo bikungahaye ku butare.

Ibi ni bimwe mu byaranze amateka ya Miss Jojo n’umuziki yakoraga mbere yuko awusubika.Indirimbo ze zikaba zarakundwaga na benshi baba urubyiruko ndetse n’abasheshe akanguhe kuko bavugaga ko ziba zirimo ubutumwa bw’ingirakamaro cyane cyane izireba urubyiruko.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe