Uko yabayeho nyuma yo gupfusha abana bose

Yanditswe: 06-12-2015

Umubyeyi twaganiriye yaduhaye ubuhamya bw’ubuzima abamo nyuma yo kuba yarapfushije abana bose agasigara ari incike na nyuma yo gushaka undi mugabo nabwo ntabashe kuba yabyara.

Yagize ati : “Nashakanye n’umugabo tubyarana abana babiri, ariko ubu bose nta numwe ukiriho ndetse n’umugabo wa mbere nawe yarapfuye nza kongera gushaka undi nyuma.

Ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabaga nari mfite abana babiri, umugabo we baramwishe ariko abana barasigara. Nyuma yaho nibwo baje gupfa bose bishwe n’indwara nsigara ndi incike nta kana.

Gusa kuko numvaga nkiri muto naravuze nti reka ndenge ibyo nanyuzemo nongere nshake undi mugabo ariko cyane cyane numvaga nshaka kongera kubona akana kampoza amarira yabo nabuze.

Mu mwaka w’I 2003 nongeye gushaka undi mugabo ari nawe tubana ubu ariko mbanza guhura n’ikigeragezo cyo kubura umwana noneho numva ubuzima burushijeho kumbana bubi kuko cyane cyane numvaga nshaka kongera kubyara nkagira umwana.

Ubwo noneho numvise nihebye nkumva ko Imana itankunda, nabona abandi babyeyi bafite abana nkumva agahinda karanyishe kuko numvaga ukuntu nigeze guheka nkunda abana banjye cyane, nabona ab’abandi bari mu kigero kimwe n’icy’ abanjye bamfuye
bagezemo nkumva ndushijeho kwiheba.
Nakomeje kujya numva meze nkuba mu isi yanjye njyenyine noneho bigeze aho ntagira gusa nugira ihungabana. Umuntu umwe niwe wansanze angira inama yo kujya negera abandi nkareka kwigunga. Yanjyanye mu rusengero yasengeragamo numva ndaruhutse ntangira kujya njya guterana n’abandi mbese ngeze aho numva ndiyakiriye kuko uko abantu batangaga ubuhamya hari ubwo nasangaga hari uri nyuma yanjye nkumva niremyemo ikizere kuko nabonaga bakomeye bashimira Imana ubuzima babayemo.

Ni koko kuba nta mwana ngira kandi narigeze kubyara bintera ishavu ariko ubu nshima Imana ko yampaye kubyakira kandi ikampa umugabo unkunda ubasha kunyihanganira mu kabararo nagiraga akaba yarambaga hafi, kandi ubu numva ko mfite abana kuko umugabo wanjye yari yarapfakaye nawe, umugore we wa mbere amusigira abana batatu.

Mbere numvaga ntabakunze ariko ubu ndabakunda kuko umutima wanjye wamaze gutuza".

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe