Ibyo utagomba kurya mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: 06-12-2015

Hari ibiribwa bibujiwe kubirya mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina cyane cyane nijoro abantu bagiye kuryama kuko bibangamira icyo gikorwa kikagenda nabi cyangwa se bagikora ntibishime uko bikwiye bitewe n’ibiryo bariye nkuko tubikesha ikinyamakuru foodsgn.

Bimwe muri ibyo biribwa bitemewe ni ibi bikurikira ;

1.Ibishyimbo , nibyo biza ku isonga mu bibangamira igikorwa cy’imibonano mpuzabistina cyane cyane iyo abantu babiriye ako kanya bagahita binjira muri icyo gikorwa kuko ibishyimbo biri mu biribwa birushya igifu mu igogorwa ryabyo,niyo mpamvu iyo umuntu akoresheje imbaraga amaze kurya ibishyimbo aba yangiza igifu,ndetse ashobora no kumva abababara mu nda maze bigatuma igikorwa kigenda nabi .

2.Shokora,nayo iza mu bintu bibangamira iki gikorwa cyane cyane zimwe ziba zijimye kuko ziba zigizwe na 70 ku ijana bya cocoa ituma umubiri usa nucitse intege umuntu akumva akeneye kuruhuka nta ntege afite,kuburyo iyo ahise akora imibonano mpuzabitsina aranananirwa cyane kandi uwo munaniro ukamutindamo.

3.Foromaje,yo ni mbi cyane kuyirya mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina kuko iyo igeze mu mubiri igabanya ubushake bwo kuyikora,ndetse uko umuntu amara umwanya niko aba agenda yumva azinukwa icyo gikorwa akumva ntacyo bimubwiye.

4. Soda ya tonic,nayo si nziza kuyinywa mbere y’iki gikorwa kuko inganda nyinshi ziyikora zishyira quinine kandi ituma umuntu adakora imibonano mpuzabistsina neza cyangwa ngo yumve imushimishije.

5. Sosiso,nayo iri mu bintu bituma bibujijwe kuko ibangamira imibonano mpuzabitsina kuko igabanya ubushake n’imbaraga zo kuyikora cyane cyane ku muntu wariye irenze imwe.

6. Ifiriti,nayo ni mbi kuyirya mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, kuko iyo umuntu amaze kuyirya ako kanya umubiri we uba nta kibazo ufite ndetse aba afite imbaraga,ariko mu isaha imwe gusa umubiri uhita ucika intege,akabura imbaraga na nkeya mu mubiri niyo mpammvu nayo ibujijwe kuko ushobora kurangiza iki gikorwa nta ntege na nkeya usigaranye ukaba wanamera nk’umurwayi kuko nta mbaraga

Ibi nibyo biribwa bibujijwe kubirya mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina kubera ingaruka twavuze haruguru. Ibyiza rero nuko abagiye kuyikora bagomba kwirinda ibi biribwa nkuko urubuga foodsgn,dukesha iyi nkuru rubisobanura.

Source ;foodsgn
NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe