Ibintu 13 utari uzi ku buzima bwa Nikita

Yanditswe: 04-12-2015

Maggie Q Nikita wamenyekanye cyane kuri filime y’uruhererekane yitwa NIKITA,ari nayo yatumye aba icyamamare ku isi hose ndetse agakundwa n’abantu b’ingeri zose barebye iyi filime,ari naho yakuye iri zina rya Nikita .

Bimwe mu byaranze ubuzima bwe

1.Amazina ye nyakuri ni Margaret Denise Quigley

2. Kuri ubu afite imyaka 36 kuko yavutse tariki 22 Gicurasi 1979.

3. Ni umunyamerikakazi wavukiye mu gace kitwa Honolulu mu birwa bya Hawaii ho muri Amerika akaba afite abavandimwe 4 bavukana

4. Papa we akomoka muri Ireland naho nyina akaba akomoka muri Vietnam

5. Nikita yize mu ishuri ryisumbuye rya Mililani riherereye mu gace k’iwabo I Honolulu

6. Nikita mbere y’uko ajya gukina filime yakinaga umukino wo koga yarabigize umwuga

7. Yigeze kujya mubyo kwerekna imideri ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko ariko ntiyabikomeza kubera ubushobozi bucye.

8. Yaje kwerekeza mu mujyi wa Hong Kong,gushaka ubuzima ahura n’umukinnyi w’amafilime ukomeye witwa Jackie Chan maze amutoranya mu bantu yifuzaga gutoza ibijyanye no gukina filime z’imirwano kuko yamubonagamo ubushobozi.

9.Mu mwaka w’1998 nibwo yatangiye gukina film atangirira muri filime y’uruhererekane yacaga kuri televiziyo yitwa House of the Dragon yakunzwe cyane ku mugabane wa Asiya.

10.Mu mwaka w’2000 yakinnye muri film Gen-Y Cops akina ari umupolisi wa FBI Jane Quigley ikaba yaratumye Jackie Chan amugirira icyizere atangira kumukinisha n’izindi filime zitandukanye ari nabwo yaje gutoranwa mu bakinnyi bagombaga gukina filime NIKITA.

11. Mu mwaka w’2010, yakinnye filime y’uruhererekane yitwa NIKITA yacaga kuri televiziyo ya CW,akinamo yitwa Nikita ari nayo yatumye aba ikirangirireku isi yose ari naho yakuye iri zina rya NIKITA.

12. Izindi filime yakinnye zamenyekanye cyane ni nka Manhattan Midnight,Rush Hour 2,Earthlings, Mission : Impossible 3, Live Free or Die Hard n’izindi

13. Maggie Q atuye mu mujyi wa Los Angeles akaba akiri umukobwa ariko afite umukuzi benda kubana witwa Dylan bakinanye muri filime yitwa stalker.

Ngibyo bimwe mu byaranze ubuzima bwa Nikita ushobora kuba utari uzi nk’umukinnyi wa filime z’imirwano wamamaye ku isi hose kandi wakunzwe na benshi kubera iyi filime y’uruhererekane ya NIKITA.

source ;Wikipedia
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe